Umunyamakuru Dj Adams uzwiho kutarya iminwa yerekeje kuri Fine Fm

Adam Abubakar Mukara usanzwe umenyerewe ku mazina ya DJ Adams yatangaje ko yerekeje kuri Fine Fm ivugira kuri 93.1 nyuma y’amezi asaga arindwi asezeye kuri Radio 10.

Umunyamakuru Dj Adams yari amaze amezi asaga arindwi asezeye kuri Radio 10

Dj Adams azatangira akazi ku wa gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022, aho azajya akora ikiganiro yise “Happy Hour” ku wa gatandatu ndetse na “Old is Cool” ku cyumweru kuva saa cyenda kugeza saa kumi n’ebyiri.

Mu kiganiro na UMUSEKE yavuze ko azajya acuranga indirimbo zihariye udashobora gusanga ahandi buri wese azibonamo.

Avuga ko buri wa gatandatu azajya akora ikiganiro kivuguruye kigamije gutanga ibyishimo mu bantu, mu masaha atatu ngo buri muntu wese iki kiganiro kiramureba.

Ati” Tuzuzajya dufasha abantu kumva uburyohe bwa Weekend nta kwifata mbese ni umwanya w’ibyishimo uzaba urimo n’amagambo y’ubwenge nk’ibisanzwe.”

Adaciye ku ruhande Dj Adams avuga ko ku munsi wo ku cyumweru ikiganiro cya “Old is Cool” bazajya batumira abantu bakuru kugira ngo bigishe abato uko bagomba kwitwara mu bihe byabo.

Umwihariko w’iki kiganiro ngo n’uko kizajya gicurangwamo indirimbo zo hambere zabiciye bigacika ni mu rwego rwo kwereka abakunzi ba muziki n’abayikora muri ibi bihe ko hari abababanjirije.

Muri iki kiganiro hitezwe amagambo “yiganjemo ukuri kuryana bisanzwe bizwi kuri uyu mugabo urambye mu mwuga w’itangazamakuru aho abifatanya no kuvanga umuziki bya kinyamwuga.”

Ati “Uzajya acikwa n’ibiganiro byanjye abyumve azaba ari mu buyoboye, hazaba harimo indirimbo za nyazo atari bimwe by’ibicupuri.”

- Advertisement -

Dj Adams yamamaye mu kiganiro “The Hot Furahiday” yakoraga kuri City Radio cyari kizwiho gukorogoshora abahanzi nyarwanda bari biharaje ibyiswe “Gushishura” mu bihe byashize.

Kuri Fine Fm asanzeyo bamwe mu banyamakuru bakunzwe barimo Umutaripfana Regis Muramira na Dashim, Clement Ndayisenga, Dickson Gakwandi bakoranye kuri City Radio igihe kirekire.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW