Uwiyita Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu ku ngufu-AMAFOTO

Uwiyita Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yirukanywe mu nzu y’umuturage witwa Mukeshimana Celestin yari abayemo amezi asaga 7 atishyura ubukode.

Ibiryamirwa bya Mutabazi ubwo byasohorwaga

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeri nibwo umuturage witwa Mukeshimana Célestin yahawe inzu ye yari yarimwe na Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice wari warayifunze, ntiyishyure n’amafaranga y’ubukode.

Amezi asaga arindwi yari yihiritse uyu muturage adaca iryera Mutabazi atanamwishyura ubukode bw’iyo nzu bungana n’ibihumbi 420 y’u Rwanda.

Mutabazi ntiyifuzaga ko ibintu bye bisohorwa ku ngufu by’umwihariko imbere y’itangazamakuru gusa siko byagenze kuko hafashwe umwanzuro wo kwica urugi hakoreshejwe inyundo, bisohorwa hanze.

Bigizwemo uruhare n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya n’ubuvugizi bw’itangazamakuru, Mukeshimana Célestin yahise ashyikirizwa inzu ye, hanafatwa ibyemezo ko agomba kwishyurwa ibirarane by’amezi arindwi atishyuwe na Mutabazi.

Apôtre Mutabazi wagaragaje ukwijima mu maso yageze kuri iyo nzu arikumwe n’umunyamategeko we, mu byafashwe nk’agasuzuguro yanga gutanga imfunguzo, ahita yikubita yinjira mu modoka ye arigendera.

Hahise hafatwa umwanzuro wo kwica urugi ibintu bikurwa mu nzu, mu masezerano bashyizemo ko n’urwo rugi rwishwe azarwishyura.

Me Twagirayezu yavuze ko umukiliya we yari agiye kwa muganga ko “Yamubwiye ko nta kiruta ubuzima bwe” yamusabye gukurikirana ibibazo byose.

Ibikoresho bigizwe na Matela nto, amabase abiri yo kogeramo, imiguru ine y’inkweto zo kwambara, igikapu, radiyo n’umusambi nibyo byashohowe muri iyi nzu, uwiyita Intumwa y’Imana yari yarakinze ku ngufu.

- Advertisement -
Mutabazi Kabarira Maurice wiyita Intumwa y’Imana yahageze ahita afata inzira yurira imodoka ye arigendera

Me Twagirayezu Joseph wunganira mu mategeko Mutabazi, yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kurengera inyungu z’umuturage n’izumukiliya we.

Yagize ati “Mu izina ry’uwo mpagarariye numva ikibazo gicyemutse kandi neza, Uwo twari dufitiye inzu turayimushyikirije imbere y’ubuyobozi ku neza, umwenda tugiye kureba uburyo tuwumwishyura nk’uko twabyemeranyijweho mu byiciro bibiri.”

Mukeshimana Célestin nyiri iyo nzu iherereye mu Kagari k’Agasharu mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere  ka Gasabo yashimye ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusubizwa inzu ye.

Ati “Ni ugushima Imana ntabwo nakomeza kugorwa niruka kuri Mutabazi ubwo abishyizemo amategeko bizajya mu buryo.”

Yakomeje agira ati “Ayo azumva afitiye ubushobozi azabe ariyo ampa, ntabwo najya kumwaka ibyo adafite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, yavuze ko Mutabazi azishyura 420.000Frw azishyurwa bitarenze Ukuboza 2022.

Ati “Turasaba abakodesha kujya bubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ubukode hagira icyo abantu batumvikanaho bakakiganira mu bwumvikane kuruta uko bahuruza inzego nk’uku, abantu bakajya mu Nkiko bakajya mu manza bitari ngombwa.”

Akomeza agira ati “Ntabwo byaba aribyo umuntu yaraguhaye inzu ye ngo uyikodeshe hanyuma uveho umwambura kandi biri mu masezerano mwagiranye.”

Apôtre Mutabazi avuga ko gukinga iriya nzu y’icyumba na Salon byakomotse ku mpungenge z’umutekano we aho ngo hari abifuzaga kumugirira nabi kubera ibitekerezo bye byiza anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru yeruye ko yinjiye muri politiki gusa yirinze gutangaza umutwe wa politiki abarizwamo.

Imitungo ya Mutabazi ipakirwa mu modoka
Aha ni mu cyumba cya Mutabazi n’ibikoresho bye yari yarafungiranye
Inkweto za Mutabazi zari zaratonze uruhumbu
Ubuyobozi busaba abakodesha kubahiriza amasezerano
Mukeshimana Célestin yashyikirijwe inzu ye ashima Imana
Me Twagirayezu Joseph wunganira Mutabazi avuga ko ariwe watanze uruhushya ngo bice urugi aranabisinyira

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW