Vital Kamerhe yakiriwe nk’umwami ageze i Goma – Ubutumwa kuri M23

Perezida w’Ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), Vital Kamerhe uheruka kuva muri gereza, yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi ageze i Goma.

Vital Kamerhe yigeze kwiyamamariza kuyobora Congo Kinshasa

Kumwakira byabereye ku kibuga cy’umupira, Stade Afia de Goma.

Yasabye abarwanyi ba M23 gushyira intwaro hasi iby’imishyikirano bikaba nyuma ariko bashyize amahoro imbere.

Kamerhe wabaye Umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi mbere y’uko amufunga amushinja kunyereza amafaranga ya Leta, yavuze ko imishyikirano na M23 ishoboka ariko yabanje gushyira intwaro hasi.

Yagize ati “Niba koko muri Abanyekongo nk’abandi, mushyire intwaro hasi. Ibibazo byanyu tuzabireba nyuma yo gushyira intwaro hasi.”

Yakomeje agira ati “Turasaba M23 kureba aho muvuye no kureba aho mugana.”

Andi magambo Kamerhe yabwiye M23 ni ukubabaza niba bishimiye ko abavandimwe babo babazwa n’intambara, kugera ubwo bahunga imirwano bagatorongerera mu mashyamba.

Yavuze ko uko ibintu bimeze ubu, inyeshyamba za M23 zikwiye kumva ko nta gisubizo zabona ku byo zisaba mu gihe zikigenzura umujyi wa Bunagana, ndetse zigahungabanya umutekano w’akarere.

- Advertisement -

Amezi abaye atatu inyeshyamba za M23 zigenzura Bunagana, zayifashe mu ijoro rya tariki 12 rishyira tariki 13 z’ukwezi kwa gatandatu, 2022.

Vital Kamerhe w’imyaka 63, avuka i Bukavu, akaba afite imbaga y’abantu bamukunda mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri Mata, 2020 yarezwe ibyaha bya ruswa ndetse afungirwa muri gereza ya Makala i Kinshasa.

Ibyaha byaje kumuhama muri Kamena 2020 akatirwa imyaka 20 y’igifungo ndetse n’imirimo y’agahato bivugwa ko yanyereje agera kuri miliyoni 48 z’amadolari, ariko we akabihakana avuga ko ari ikibazo cya politiki.

Ubwo inyeshyamba za M23 zari zisumbirije ubutegetsi bwa Kinshasa, muri Kamena 2022, Urukiko rw’ubujurire rwahanaguyeho ibyaha Vital Kamerhe ndetse rutegea ko arekurwa.

Nyuma yakomeje kuba umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi, ndetse yanamutumiye mu bukwe bw’umukobwa we.

Mu ngendo arimo mu Burasirazuba bwa Congo, Vital Kamerhe yavuze ko ajyanye ubutumwa bw’amahoro bwa Perezida Félix Tshisekedi.

UMUSEKE.RW