Youssou N’Dour yemeje abahuriye mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame- AMAFOTO

Umunya-Senegal Youssou N’Dour yagaragarijwe urukundo mu gitaramo gikomeye yaririmbyemo mu Mujyi wa Kigali cyanitabiriwe na Perezida Kagame n’Umufasha we.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame n’Umufasha we banyuzwe n’iki gitaramo

Iki gitaramo cyiswe “Kwita Izina Gala Dinner ” cyabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022.

Cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) mu bikorwa biri muri gahunda zo gusoza umuhango wo Kwita Izina abana 20 b’ingagi, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 2 Nzeri 2022.

Perezida Kagame yakandagije ikirenge muri Intare Conference Arena aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi barimo uw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi.

Iki gitaramo cyitabiriwe kandi na bamwe mu bantu bise amazina abana b’Ingagi barimo umunyabigwi muri ruhago, Didier Drogba, Sauti Sol yo muri Kenya, Kaddu Sebunya n’abandi.

Abahanzi barimo umunyarwanda Ruti Joel, Itsinda rya Sauti Sol na Youssou N’Dour batanze ibyishimo muri iki gitaramo kidasanzwe.

Umunyabigwi mu muziki Youssou N’Dour yatanze ibyishimo ku bitabiriye iyi ‘Gala Night’
Perezida Kagame n’umufasha we bari ku meza amwe na Didier Drogba na Clare Akamanzi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW