Buri mukinnyi wari mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 [U23] ubwo yasezereraga Libya mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc 2023, yamaze guhabwa agahimbazamusyi yari yemerewe.
Ubwo Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatsindaga Libya akayisezerera mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha, yahise yemererwa ishimwe.
Buri mukinnyi yari yemerewe amafaranga miliyoni 1 Frw, ariko ntabwo bahise bayahabwa, ndetse byanibazwaga uburyo bagiye gukina na Mali U23 batarahabwa ibyo bemerewe.
Inkuru nziza ni uko aba bakinnyi n’abatoza babo bamaze guhabwa ibyo bari bemerewe. Buri mukinnyi yahawe miliyoni 1 Frw, abatoza nabo bahabwa ari hejuru y’ayahawe abakinnyi.
Umwe mu bakinnyi yeremereye UMUSEKE ko iyi nkuru ari impamo.
Ati “Yego. Amafaranga yacu yamaze gushyirwa kuri konti zacu pe.”
Kuwa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022 kuri stade mpuzamahanga ya Huye, hateganyijwe umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Mali mu ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizakinwa umwaka utaha.
UMUSEKE.RW