Gen Muhoozi abona ko Bobi Wine atazigera aba Perezida

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba nubwo asuzugura Bobi Wine, mu matora aheruka yahanganye cyane n'umubyeyi we Perezida Yoweri Museveni

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w”ingabo zirwanira ku butaka, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we, yatangaje ko umunyapolitiki akaba n’umuhanzi, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, atazigera aba Perezida wa Uganda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba nubwo asuzugura Bobi Wine, mu matora aheruka yahanganye cyane n’umubyeyi we Perezida Yoweri Museveni

Lt Muhoozi atangaje aya magambo mu gihe mu bihe bitandukanye uyu munyepolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Se, agaragaza ko atanyuzwe n’ubutegetsi bwe.

Kuri twitter yagize ati “Kabobi (avuga Bobi Wine) agomba kumenya ko tutazigera tumwemerera kuba Perezida w’iki gihugu.”

Yakomeje agira ati “Nta bwoba mfite bw’amatora mpanganye na Bobi Wine. Nzamukubita inshuro nabi cyane. Twamutsinze mu 2021, tuzamutsinda na none.”

Mu matora ya 2021, Bobi Wine wari uhanganye na Perezida Museveni, yanze ibyavuye mu matora, avuga ko we wayatsinze.

Icyo gihe komisiyo y’Amatora yatangaje ko Museveni yatsinze ku majwi 58.64 ku ijana. Bobi Wibe wari uhanganye we yagize amajwi 34.83%.

 

Bamwe ntibashimye Muhoozi…

Bamwe mu Banya-Uganda ntibashimye imvugo Lt Gen Muhoozi yakoresheje, bavuga ko bitagakwiye gutangazwa na we.

- Advertisement -

Umwe yagize ati “Shyira umupira hasi maze ugenze gacye. Twarabibonye. Umubyeyi wawe ni Perezida kandi ufite imbaraga, ariko ntukomeze kudutesha umutwe. Komeza intego yawe, kandi wiheshe agaciro.”

Undi na we yagize ati “Rero abantu ntabwo bemerewe kugira icyo bavugo ngo ni uko abandi  ari abana b’abakomeye. Ntimugahutaze abantu nyamuneka.”

Bobi Wine kenshi yagiye atabwa muri yombi n’ubutegetsi bwa Uganda ashinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Uyu azwiho kutaripfana na we ahamya ko azakomeza guhangana mu matora.

TUYISHIMIRE Raymonda/ UMUSEKE.RW