Ibinyabiziga 530 byafatiwe mu makosa bigiye gutezwa cyamunara

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye guteza cyamunara ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amategeko bikaba bimaze igihe ku cyicaro cya Polisi muri buri Karere.

Iyi cyamunara izaba ku matariki atandukanye muri buri Karere, kubisura byo bikaba biri hagati ya tariki 10 kugeza kuri 23 Ukwakira 2022  aho biparitse ku cyicaro cya Polisi kuri buri Karere.

Ibinyabiziga byafashwe birimo moto 309, imodoka 2 n’amagare 219 byafatiwe mu Turere dutandatu tw’Intara y’Iburasirazuba, bizatezwa cyamunara ku matariki akurikira.

Tariki 24 Ukwakira 2022 saa 9h30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Nyagatare mu gihe ku wa 25 Ukwakira 2022 saa 9h30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Gatsibo.

Tariki ya 25 Ukwakira 2022 saa 14h00 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Kayonza naho tariki ya 26 Ukwakira 2022 saa 9h30 cyamunara ibere ku cyicaro cya Polisi i Rwamagana.

Polisi y’u Rwanda ivuga kandi ko tariki ya 27 Ukwakira 2022 saa 9H30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Kirehe na tariki ya 27 Ukwakira 2022 saa 14h00 cyamunara ibere ku cyicaro cya Polisi i Ngoma.

Ibi binyabiziga byagiye bifatwa kubera amakosa yo mu muhanda, itegeko riteganya ko ikinyabiziga cyafatiriwe, ko iyo kirengeje ukwezi giparitse muri parikingi ya Polisi ,ba nyirabyo iyo badashoboye kurangiza ibyo basabwa birimo ibihano cyangwa ibindi bitezwa cyamunara.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, risaba kandi abantu bose bishyuye amande ku makosa y’ibinyabiziga byabo byafatiwemo, ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu kuri Polisi bakabitwara bitaratezwa cyamunara.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umuntu wiyitirira ikinyabiziga kitari icye, bifatwa nk’icyaha cy’ubujura gihanwa n’amategeko.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -