Impuguke ziteraniye i Kigali mu kwiga kuzamura ikoreshwa ry’ingufu z’imirasire y’izuba

Mu nama iteraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi ibiri, impuguke zunguranye ibitekerezo biganisha ku gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’imikoreshereze y’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Impuguke zunguranye ibitekerezo mu kuzamura ingufu z’ikomoka ku mirasire y’izuba

Ni inama yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga riharanira iterambere ry’imikoreshereze y’imirasire y’izuba mu gutanga amashanyarazi ryitwa GOGLA rifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda.

Ibaye ku nshuro ya Karindwi mu gihe ari ubwa mbere ibereye mu Rwanda nk’igihugu kimaze kuba ubukombe mu kugira ahantu heza hakira inama zikomeye.

Hamuritswe ikoranabuhanga rigezweho mu gukoresha ibikoresho bikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Abitabiriye iyi nama bahuriza ku kuba bikwiye ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo mu kongera imbaraga mu kubyaza amashanyarazi izuba.

Koen Peters umuyobozi mukuru wa GOGLA yagarutse ku kamaro ko gushora imari mu mishinga ibyara ingufu z’amashanyarazi, yibanda cyane ku kubyaza ingufu z’amashanyarazi izuba ndetse agaragaza ko ubu buryo aribwo buzabashisha Afurika kuva mu kizima no kugera ku iterambere rirambye.

Yavuze ko Umugabane wa Afurika ariwo wa mbere ku isi ukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Igihugu cya Kenya nicyo kiza ku isonga.

Ati “Leta zo muri Afurika zikwiye gushyira imbaraga ndetse no gukangurira abashoramari kwerekeza imari zabo mu mishinga yihariye ibyara ingufu.”

Uyu muyobozi yabwiye Itangazamakuru ko mu mwaka wa 2021 biyemeje ko bitarenze mu mwaka wa 2030 bazaba bagejeje amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku bantu bagera kuri Miliyari hirya no hino ku Isi.

- Advertisement -

Ku ikubitiro Miliyari $2.5 zashowe mu gukwirakwiza ayo mashanyarazi ndetse no gutanga ibikoresho bikomeye kandi biramba.

Ati “Iyi nama ni ingirakamaro kubera ko izafasha abantu kumenyana no kungurana ibitekerezo ku ngingo z’uburyo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yarushaho gutezwa imbere.”

Minisitiri w’ibikorwaremezo Ernest Nsabimana avuga ko ibihugu bikwiye gutangira gukoresha ingufu zikomoka ku zuba muri ibi bihe Isi ihanganye n’ihindagurika ry’ikirere.

Avuga ko  muri rusange 24% by’amashanyarazi Abanyarwanda bakoresha mu ngo akomoka ku mirasire y’izuba ndetse ko Leta ishyize imbere gahunda yo kongera iyo mibare.

Yagaragaje ko iyi nama yabereye abayitabiriye umuyoboro wo kumenya ibigezweho no kwigira ku bandi binyuze mu imurika ry’ibikorwa bikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ati “Iyi nama iradusigira amasomo menshi, iradusigira ibisubizo byinshikugira ngo ibyo bintu byose tubyigire hamwe muri rusange.”

Imibare igaragaza ko Akarere ka Nyaruguru kaza ku isonga mu gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku kigero cya 90% by’amashanyarazi bakenera.

Ni mu gihe Akarere ka Nyaruguru na Kicukiro kugeza ubu dufite amashanyarazi ku kigero cya 100% nkuko bitangazwa n’inzego bireba.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere NST1, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Iyi n’imwe muri moto ikoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba mu rwego rwo kurinda ihumanya ry’ikirere
Abayobozi beretswe uko ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yazahura ubukungu
Hamuritswe uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga rigamije guhangana n’ibura ry’amashanyarazi
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsanzimana avuga ko hari abashoramari bifuje kuza gukorera mu Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW