Inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Ntamugenga

Mu mirwano ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo, kuri iki Cyumweru inyeshyamba za M23 zafashe agace kitwa Ntamugenga.

Inyeshyamba za M23 zafashe uduce turimo akitwa Ntamugenga

Kuva ku wa Kane mu bice byari bimaze iminsi bitekanye hongeye kumvikana amasasu n’imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo.

Ku wa Gatanu imirwano yarakomeje, ku wa Gatandatu ni uko, ndetse no mu gitondo kuri iki Cyumweru, aho M23 yafashe uduce twa Muhimbira, Nyaluhondo, na Ntamugenga byari mu maboko y’ingabo za Leta.

Aya makuru yemejwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Congo n’Abanyamakuru bigenga.

Urubuga rwa internet, https://drcactu.cd/ rwavuze ko amakuru ava mu basirikare ba Leta ndetse no muri M23 yemeza ko Ntamugenga yafashwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko ingabo za Leta zahungiye ku bitaro, biri muri ako gace ka Ntamugenga.

Ntamugenga ni agace gafite akamaro cyane ku bari ku rugamba kuko ngo ni yo nzira yerekeza mu mujyi wa Goma.

Itangazo ryasohowe n’ingabo za Leta, FARDC mu buryo bweruye zishinja u Rwanda zikavuga ko abasirikare barwo ari bo bateye ibirindiro by’ingabo za Congo bitwikiriye M23.

Muri iryo tangazo FARDC ivuga ko imirwano imaze kugwamo abasivile bane, harimo umwe wishwe n’amasasu ahitwa Rangira, abanda batatu bapfiriye Ntamugenga, ndetse abagera kuri 35 bakomeretse harimo abana.

- Advertisement -

FARDC ivuga ko ikomeje kwitwara neza ku rugamba.

Nubwo FARDC ivuga ko abatangije intambara ari M23, uyu mutwe na wo uvuga ko ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Mai Mai zabagabyeho igitero, na bo birwanaho.

UMUSEKE.RW