Jenerali wasabye Tshisekedi gutera u Rwanda yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yagize Lt Gen Christian Thiwewe Songesha, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo asimbuye Célestin Mbala Munsense.

Lt Gen Christian Thiwewe Songesha, Umugaba Mukuru wa FARDC

Aya mavugurura akubiye mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’igihugu ya Congo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 03 Ukwakira 2022.

Lt Gen Christian Thiwewe Songesha yahise asimburwa na Major Gen Ephraim Kabi Kiriza ku mwanya wo kuyobora ingabo zirinda umukuru w’igihugu (GR).

Maj Gen Kabi Kiriza Ephraim yari asanzwe ari umuntu wa gatatu muri uyu mutwe udasanzwe ushinzwe umutekano wa perezida.

Lt Gen Christian Thiwewe Songesha wagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC yavutse ku ya 27 Ukwakira 1968 i Lubumbashi, ahahoze ari intara ya Haut-Katanga.

Uyu musirikare uri mu bakomeye muri RD Congo yinjiye igisirikare kubwa Mobutu azwiho kuba yarabaye umwizerwa ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila.

Yakoze imyitozo ya gisirikare ihambaye y’abisiraheli yo kurwanya imitwe y’iterabwoba n’andi masomo yo kuyobora ingabo no kuzishyira ku murongo uhamye.

Mu minsi ishize yagaragaye mu mihanda i Kinshasa we n’abasirikare yari ayoboye basaba Umukuru w’igihugu kubaha uburenganzira bwo gutera u Rwanda ku mugaragaro.

Ni umugabo uzwiho kutajya imbizi n’Abanye Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda abo afata nk’abazanye akaga n’amakuba ku gihugu cye.

- Advertisement -

Uyu musirikare wagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo, amakuru avuga ko yahawe inshingano zo gushyira igisirikare ku murongo no kugarura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce twigaruriwe na M23.

Mu zindi mpinduka Maj Gen Jerome Shiko Tambwe yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya FARDC, Maj Gen Christian Ndaywel agirwa ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Thomas Kisezo agirwa ushinzwe imiyoborere naho Maj Gen Kukuabo Bora agirwa ushinzwe ibikoresho.

Ni mu gihe Maj Gen Jules Mbanza Muilambwe yagizwe ushinzwe ibya Gisirikare u biro bya Perezida Thisekedi.

Mu mutwe ushinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu kandi Brig Gen Inengeli Baka Thierryson yagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu gihe Gen Brig Mulumba Kabanangi Désiré yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’ibikoresho.

État Major y’uyu mutwe yashinzwe kuyoborwa na Col Maloba Mwila Éric uzwiho kutajenjeka mu kazi ke ka buri munsi.

Hitezwe izindi mpinduka zikomeye muri FARDC nyuma yitabwa muri yombi rya benshi mu basirikare bakomeye bakekwaho ubugambanyi no gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Felix Thsisekedi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW