Kicukiro: Hateguwe igiterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR Karambo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bateguye igiterane cy’ivugabutumwa, kigamije gufasha ibyiciro bitandukanye kuva mu ngeso mbi zirimo kwijandika mu biyobyabwenge, uburaya n’ibindi.

Urupapuro rumenyesha iki giterane kitezweho umusaruro mu rugamba rwo guhashya ibiyobyabwenge

Iki giterane kizaba ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, cyateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kwirinda inda zitateguwe, gukangurira abantu kwiyegurira Imana.

Ni igitaramo cyagutse kizabera ku gipangu cya MAGERWA [Karambo] kuva i saa 14h00 kizabanzirizwa n’amateraniro asanzwe ku Itorero rya ADEPR Karambo.

Kizitabirwa n’amakorali atandukanye arangajwe imbere na Jehovah Jireh, Bethifage Choir, Siloam Choir, Urumuri Choir, Holy Gate Choir n’andi.

Pastor Theogene uzwi nk’Inzahuke n’umwe mu batumiwe kugira ngo yigishe ku bubi bwo kwijandika mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Ni umuhamya wabyo kuko yabibayemo igihe kirekire ariko nyuma Imana imurambikaho ikiganza.

Umushumba w’Itorero rya ADEPR Karambo, Safari Eric yabwiye UMUSEKE ko ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge bateguye rigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ati “Gahunda nk’iyi ituma igihugu n’itorero byubakika bigatuma habaho kwiteza imbere mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri, abantu bakagira ubuzima bwiza.”

Akomeza avuga ko gutegura iki giterane gifite insanganyamatsiko  igira iti “Mwese abarushye n’abarewerewe muze munsange ndabaruhura” bifuza gufasha ababaswe n’ingeso mbi kuruhukira muri Yesu.

Safari avuga ko ibiterane nk’ibi abantu batura (Kwatura) ibintu bikomeye bakoraga batabwira ubuyobozi cyangwa ababyeyi, ariko kubera ijambo ry’ Imana ribakora ku mutima bakabasha kubivamo.

- Advertisement -

Ati “Bityo rero ni yo mpamvu twateguye iki giterane gitumiwemo buri wese hagamijwe gutanga umusaruro mwiza.”

Asobanura ko ahazakorerwa igiterane hari kononekara umuryango nyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko hari ibiyobyabwenge bitandukanye nk’ibinyobwa, bituma batakaza ubwenge, uburaya n’ibindi biterwa nabyo.

Asaba abanyetorero gushishikariza abana gukura bubaha Imana kubera ko uwubaha Imana akunda igihugu akagikorera kandi afite indangagaciro na kirazira bituruka mu kubaha Imanan k’uko ijambo ry’Imana ribivuga Imigani 22:6 “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo.”

Iki giterane kandi kizarangwa n’ibiganiro birimo ubuhamya n’impanuro kikaba gihuza abantu baturutse mu matorero atandukanye.

Safari Eric , umushumba ‘Itorero rya ADEPR Karambo avuga ko aho giiterane kizabera haba ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW