MUNANIRA II: Abanyamuryango ba FPR bubakiye abaturage ivomo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abanyamuryango b’Umuryango wa FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II, bakoze igikorwa cy’indashyikirwa bubaka ivomo ry’amazi mu Mudugudugu wa Gasiza ubarizwa muri ka Kagari.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Munanira II bubatse ivomo muri aka Kagari

Ibi byatangarijwe mu Nteko rusange ihuza Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yabaye ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira, isanzwe ari ngarukamwaka, ariko ahanini ihuzwa na tariki 1 Ukwakira isobanuye byinshi ku mateka y’u Rwanda.

Iyi nama yabereye mu Mudugudugu wa Nkundumurimbo, yitabiriwe n’Abanyamuryango b’uyu muryango ku rwego rw’Akagari n’izindi nzego ziwushamikiyeho ku rwego rw’Umurenge.

Bamwe mu bayobozi bari muri iyi nteko rusange, ni abahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Tugari twose tugize Umurenge wa Nyakabanda, abahagarariye Umuryango mu Midugudu yose n’abashyitsi batandukanye baturutse ahandi.

Abaturage bo muri aka Kagari bahawe umwanya wo gusangiza bagenzi babo icyo bazi kuri tariki 1 Ukwakira, bavuga ibyiza by’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabohoye Igihugu ikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu kwishimira ibyagezweho, umuyobozi ushinzwe ubukungu n’Iterambere mu Akagari ka Munanira II [Cedo], yashimiye cyane Abanyamuryango b’Umuryango wa FRP bafatanyije bakubaka ivomo ry’amazi ryatwaye miliyoni 7 Frw.

Ibindi byasobanuwe byagezweho 100 muri aka Kagari biciye mu bufatanye bw’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ni ubwitabire bwa ‘Ejo Heza’ bwakozwe biciye mu bukangurambaga.

Hagarutswe kandi ku bwitabire mu gutanga Ubwisungane mu kwivuza bikiri kugenda gahoro muri aka Kagari, hasobanurwa ko mu mezi atatu aheruka ubwitabire bwazamutse n’ubwo butaragera ku kigero cyifuzwa.

Muri iyi nteko rusange kandi, Umuryango wageneye icyemezo cy’ishimwe abanyamuryango bahize abandi mu bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa.

- Advertisement -

Bamwe muri abo bahawe ibyemezo by’ishimwe, harimo: Mukawera Éugénie, Birasa Bérnard, Musabyimana Ally, Providence, Valens, Twahirwa Ahmed, Ingabire Aisha, Habimana Godfrey n’abandi.

Bimwe mu biteganywa gukorwa biciye mu bufatanye bw’Abanyamuryango, harimo kubaka Irerero rya miliyoni 6 Frw. Aha hasobanuwe ko ikibanza cyamaze kuboneka ndetse hari gahunda zatangiye.

Muri uyu mwaka, hamaze kurahira abanyamuryango bashya 21 bihamirije ko biteguye gufatanya n’abandi muri gahunda zose z’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Gaspard, yasabye Abanyamuryango ko bakwiye kwishimira no kwiratana umuryango mwiza bagezemo ndetse ntibaterwe ipfunwe nawo.

Ati “Ntihakagire uhisha ko ari Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi kuko ibyo uyu muryango uko ntawe utakwifuza kuwubamo. Dukwiye guterwa ishema no kuba tuwurimo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango  FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge, Nshimiyumuremyi Daniel yashimiye buri umwe witabiriye iyi nteko ndetse yongera gusaba Abanyamuryango bose gukomez gufatanya kubaka Igihugu.

Mu gusoza iyi nteko, habayeho ubusabane ku bayitabiriye bose, bongera kwibukiranya amateka yaranze tariki 1 Ukwakira 1990 ubwo RPF Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje muri iyi nteko
Ubwitabire bwo bwari bushimishije

Ibyemezo by’ishimwe byatanzwe
Ababyeyi bari babucyereye
Abanyamuryango bashya barahijwe

UMUSEKE.RW