Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jarama, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira ko imibereho yahindutse babikesha gahunda yitwa “Ubuhinzi buhindura ubuzima”.
Iyi gahunda yateguwe n’Umuryango wa gikristo ufasha amatorero atandukanye kuyubakira ubushobozi, World Relief.
Ni gahunda ifasha abahinzi kubikora kinyamwuga, bihaza mu biriribwa ndetse bakanasagurira isoko.
Ubuhamya…
Mwingera Oreste atuye mu Mudugudu wa Dufatanye, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.
Ni umwe mu bahinzi bafashijwe na World Relief guhinga kijyambere.
Uyu avuga ko atarahabwa amasomo ku buhinzi, yabikoraga mu kajagari bigatuma atabona umusaruro.
Yagize ati “World Relief itarakorera hano mu Murenge wacu, nari umwe mu bantu bahingaga mu buryo bwa gakondo, duhinga mu kajagari. Mu butaka mfite naragendaga ngahinga ibishyimbo, ibigori, amateke, imyubati, ibijumba, byose nkaterateranya.
- Advertisement -
Ariko byajya kunyongera umusaruro ntabwo nabikozwaga nk’ifumbire. Mu myunvire yanjye numvaga ifumbire yica ubutaka kuko ariko twabikoraga kera.”
Akomeza agira ati “Uko mpinze nkabona imyaka ntabwo yeze, yabaye umuhondo. Ariko aho igereye hano (World Relief), nagiye gukurikira amasomo, mbona ko nari naratakaye cyane.”
Uyu muturage avuga ko nyuma yo gukoresha inyongeramusaruro byatumye yeza imifuka 25 y’ibigori ndetse byatumye atera imbere .
Kuri ubu yaguze inka imufasha kubona ifumbire. Ibi abihurizaho na Mukankusi Francine, na we wo muri uyu Murenge.
Uyu agaragaza ko amahugurwa yahawe mu gihe cy’imyaka ibiri yigishwa uko yahinga kijyambere byatumye imibereho ye ihinduka.
Yagize ati “Mbere twahingaga mu kajagari tutarahabwa amahugurwa. Twahuguwe uko tugomba gukoresha inyongeramusaruro, imbuto nziza.
Aho twezaga ibishyimbo kg 15, dutangira kweza nk’imifuka y’ibishyimbo ibiri. Ndetse twagize imirire myiza, imibanire mu muryango iraboneka.”
Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Jalama, Nzajyubwami Pierre, ahamya ko abahinzi bo muri uyu Murenge imibereho yahindutse nyuma yo guhabwa amahugurwa kuri ubu buhinzi.
Yagize ati “Iyo utembera hano muri Jarama, ubona ko hari intambwe koko yatewe. Umuhinzi arahinga agakoresha ifumbire, yaba imborera, cyangwa imvaruganda, kandi agakoresha imbuto y’indobanure.
Kugeza ubu turi kubona amafaranga kandi abahindurira ubuzima. Urabona ko hari icyahindutse ukurikirikije n’uko mbere byari bimeze. Ubu barasa neza, inzu zabo ni nziza kubera iyi gahunda “Ubuhinzi buhindura ubuzima.”
Umuyobozi wa World Relief, ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo guha itorero ubushobozi mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Amajyaruguru, Ntakirutimana Elia, yavuze ko amatorero atanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Amatorero abigizemo uruhare ashobora gutuma umuhinzi ahinga neza, yakoresha inyongera musaruro neza.”
Yakomeje agira ati “Icyo twashakaga ni uko babyiga bakabimenya kugira ngo bazabyigishe undi muturage.”
Muri uyu murenge hamaze guhugurwa abakorerabushake 42 bafasha abandi bahinzi guhinga kinyamwuga.
Mu gihe cy’imyaka ibiri hamaze kwigishwa abahinzi bagera ku 1525 batanzwe n’amatorero akorera muri uyu Murenge.
Iyi gahunda kandi biteganyijwe ko ijya mu yindi mirenge irimo Sake, Rukumberi na yo igize akarere ka Ngoma.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW