Tujyane mu rusengero rw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga i Kigali

Mu Karere ka Kicukiro hari urusengero ruzamo abantu b’amadini yose rugamije gukura mu bwigunge abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse no kubafasha gusabana n’Imana.

Rumwe mu rubyiruko rwishyize hamwe rushinga insengero z’abatumva ntibavuge mu Rwanda

Bitwa ’Kigali Deaf Fellowship’ bakaba basengera buri cyumweru mu Karere ka Kicukiro, mu nzu y’Umuryango Nyarwanda ubafasha guhindura Bibiliya mu rurimi rw’Amarenga (RSLBTS).

Iyo ugeze muri urwo rusengero nta rusaku rw’amajwi y’abantu benshi wumva ndetse nta n’amajwi y’ibicurangisho bya muzika.

Iyo bageze mu mwanya wo gusenga bo ntabwo bahumiriza, ahubwo barakanura bakareba amarenga y’uwo bahaye kubasengera, kugira ngo bamenye icyo arimo kuvuga.

Mu gihe cyo kumva Ijambo ry’Imana, bamurika ku rukuta bakoresheje ’projecteur’ inyandiko zigaragaza ibyanditswe muri Bibiliya, hamwe n’ibishushanyo bijyanye na byo, uwigisha akaba ari byo asobanura.

Bavuga ko bahimbaza Imana babyishimiye cyane kandi na bo ubwabo ngo baba bumva banezerewe, n’ubwo nta gicurangisho baba bifashisha.

Uwitwa Umutesi Solange, yabwiye Kigali Today ducyesha iyi nkuru ko baba bumva indirimbo n’uburyohe bwazo mu mitima yabo.

Ati “Twe dukoresha amarenga, habamo uburyohe bw’indirimbo, habamo kwitonda no kwihuta kwazo, abadafite ubumuga uko baryoherwa ntabwo twabimenya, natwe uko turyoherwa ntibabimenya.”

Mugenzi we witwa Rukundo avuga ko mbere y’uko bihuriza muri Kigali Deaf Fellowship yajyaga guteranira mu Itorero rya ADEPR ariko agataha uko yagiye.

- Advertisement -

Ati “Najyaga mu rusengero rusanzwe rwa ADEPR nkajyana n’ababyeyi, ariko ngataha uko naje ntacyo numvise, ndetse narabatijwe ariko ntacyo nize.”

Umuyobozi wa Kigali Deaf Fellowship, Joyce Nyiramana, avuga ko yashinze uwo muryango, nyuma yo kubona benshi muri bagenzi be bakeneye imisengere yihariye, ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Asobanura ko kwitabira amateraniro yabo nta kiguzi bisaba ndetse bataka n’amaturo abayoboke babo.

Muri bo hari abashobora gusoma inyandiko zisanzwe zaba izo mu Cyongereza cyangwa mu Kinyarwanda, bakaba ari na bo bifashishwa mu gusemura Bibiliya bayishyira mu marenga.

Uyu muryango washinzwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bishyize hamwe bashinga insengero z’abatumva ntibavuge, hamwe na hamwe mu gihugu, bakaba babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye.

Umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana baba buzuye umunezero
Nyiramana Joyce umuyobozi wa Rwanda Deaf Fellowship
Baba batuje bakurikiye ijambo ry’Imana

IVOMO: Kigali Today

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW