Ubuhamya bwa Pasitori Théogène “wabonye Imana” bwafashije abantu guhinduka

Pasitori Théogène Niyonshuti wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo “YouTube” ubuhamya bwe bwafashije abantu benshi guhinduka.

Pasitori Théogène asaba bakoresha ibiyobyabwenge kubireka

Pasitori Théogène Niyonshuti yemera ko yakuriye mu buzima bwo mu muhanda ubwo yigishaga abaturage b’akarere ka Nyanza mu giterane cyiswe “Nyanza Shima Imana” cyateguwe n’amadini n’amatorero gitewe inkunga n’umushinga AEE.

Yavuze ko yabyisanzemo na we atari we, ngo byatewe n’amateka yisanzemo yo kuba imfubyi akabura ababyeyi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ati “Ntabwo nagiye mu muhanda kubera kunanirana, ahubwo byatewe n’amateka.”

Avuga ko yavukiye mu buzima bwiza bwo kujya ku ishuri mu modoka akanagaruka na yo, iwabo hari abakozi bamwozaga.

Ati “Nagiraga akagare k’amapine atatu najyagaho nkazenguruka mu gipangu mu gihe haba hari abandi bikuruzaga ku mutumba.”

Pasitori Théogene akomeza avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yaje igatwara imiryango ye, inshuti n’abavandimwe barashira yisanga ari mu muhanda, ari mayibobo anywa ibiyobyabwenge, akora ibyaha.

Ati “Ubu ndashimira Imana kandi iyo nyivuga nahuye na yo!”

 

- Advertisement -

Uwagendaga nk’iniga (uwanyoye ibiyobyabwenge) asigaye agenda nka Pasitori…

Pasitori Théogène Niyonshuti ubu ni umugabo, afite abana bane avuga ko yaje gukizwa agira imodoka, agira inzu ihenze mu mujyi wa Kigali.

Asaba abo yigishaga ati “Va mu byaha birababaza, biragatsindwa.”

Pasitori Théogène yongeraho ko yagendaga nk’ufite inyitwarire mibi, ariko ubu agaragara nk’umugabo usobanutse kandi udasebye, ashimira itorero rya ADEPR ryamugiriye icyizere akaba Pasitori.

Ati “Ndashimira itorero rya ADEPR rititaye ko nari imbobo rikangira Pasitori.”

Yabwiye abaturage ko akunda gutanga ifunguro ryera, kubatiza abakijijwe no gusezeranya abageni. Yasabye abantu kureka ibiyobyabwenge

Pasitori Théogène yasabye abaturage kureka ibiyobyabwenge ko nibakomeza bizabagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.

Ati “Reka urumogi n’ibindi biyobyabwenge nta cyiza cyabyo.”

Avuga ko ibiyobyabwenge bikura umuntu muri sosiyete ku buryo ntawaguha ikaze, kandi ejo hawe hazaza ntahaba harimo kuko utwo ubonye utajyana mu biyobyabwenge kandi ugira ipfunwe mu muryango.

Ati “Ugera ku rwego rw’uko iyo mushikiwawe akoze ubukwe ashobora gusorwa mu nzu na mubyara we.”

Pasitori yasoje asaba abantu gukizwa haza benshi arabasengera. Bamwe muri bo babwiye UMUSEKE ko ubuhamya bari bumvise bwatumye bahinduka.

Uwizeyimana Anna ati “Kumva ubwabyo buriya buhamya byatumye mva mubyaha ubu ntangiye urugendo rwo kwegera Kristo.”

Igiraneza Christophe yavuze ko Pasitori Théogène yamwigishije yumva kutaba mu gakiza ari igihombo.

Igiterane “Nyanza Shima Imana” ni ngarukamwaka, kibera mu karere ka Nyanza aho abayoboye amadini n’amatorero basoje begeranya inkunga yo kugurira ubwisungane mu kwivuza abadafite ubushobozi.

Pasitori Théogène yasabye abantu guhinduka anasengera abana

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza