UR yihaye igihe kigufi ngo ibe yishyuye “ba nyakabyizi” basana iyahoze ari KIE

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, mu cyahoze ari KIE, bwasobanuye ko impamvu bwatinze kwishyura abubakaga inyubako ziri miri icyo kigo byatewe n’ikoranabuhanga ryabatengushye.

Abubaka imirimo yabo bayikoze ahahoze ari muri KIE

Kaminuza y’u Rwanda yizeza abaturage ko bazishyurwa bitarenze ku wa mbere.

Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Ukwakira 2022, nibwo abubakaga izi inyubako bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba kwishyurwa amafaranga baberewemo angana y’ukwezi kumwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kaminuza y’u Rwanda, Nzitatira Wilson yabwiye UMUSEKE ko aba baturage bakabaye barishyuwe ariko ko Banki Nkuru y’u Rwanda yababwiye ko iri kuvugurura ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ni abaturage barimo basana ikigo. Ni banyakabyizi, tubahemba buri cyumweru. Mu kujya kubahemba havuka ikibazo cy’ikoranabunga. Bahembwa ubundi buri ku wa Gatanu. Iyo byatinze, bifata ku wa kabiri. Bafitemo ibyumweru bitatu, kimwe cyaraye cyishyuwe ku mugoroba.”

Yakomeje agira ati “Twari twumvikanye ko ejo bundi ku wa mbere tuzabitwara kuri Banki Nkuru y’u Rwanda. Kuwa mbere bizageza saa munani ibyo byumweru byacyemutse.”

Nzitatira Wilson yabwiye UMUSEKE ko ko bamaze iminsi bajya kuri BNR, ati “Ejo bundi ku wa Kane tubitwaye, baratubwira ngo turi kuvugurura ikoranabuhanga (Upgrade system). Nta kibazo gihari cy’amafaranga, ni ikibazo cy’ikoranabunga gusa.”

 

Abakozi nta cyizere…

- Advertisement -

UMUSEKE wakubise icyumvirizo muri bamwe mu bakozi, dushaka kumenya niba koko batangiye kwishyurwa nk’uko ubuyobozi bubitangaza, gusa mu bo twabajije batubwira ko nta mafaranga aragera kuri konti nubwo umuntu atakwemeza ko ari bose.

Umwe yagize ati “Ko nta mafaranga ndabona?  Bamaze iminsi badukina ako gakino, batubwira ngo bagiye kubikora, bagiye kubikora.”

Aba baturage basaba ko bahabwa amafaranga bakoreye akabafasha kwita ku miryango yabo.

Kigali: Abubaka mu cyahoze KIE bakoze igisa n’imyigaragambyo bishyuza 

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW