Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba gufashwa kugura inkoni yera kuri Mituweli  

Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, baracyagowe no kubona inkoni zera kubera igiciro gihanitse bagasaba leta kuzishyira mu byishyurirwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Gato Marcelline, ufite ubumuga bwo kutabona ahamya ko inkoni yera hari abatabasha kuyigondera

Ibi babigarutse kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Ugushyingo 2022, ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’Inkoni Yera (White Cane) gifite insanganyamatsiko igira iti “Inkoni Yera Icyubahiro n’Agaciro Kubantu Bafite Ubumuga bwo Kutabona”

Gato Marcelline afite imyaka 30 y’amavuko, yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka 7, avuga ko inkoni yera imufasha gukora imiromo yose harimo no kugenda adacyeneye umufata akaboko, ashimangira ko igiciro gihanitse ari inzitizi ku bafite amikoro make ari naho asaba ko abafite mituweli babasha kuzibona.

Ati “Uretse nkatwe twagize amahirwe yo kujya mu ishuri cyangwa ababashije kuzihabwa n’abaterankunga, ubundi inkoni yera iracyahenze urebye igiciro iriho, nk’abari mu cyaro benshi ntibishoboye ku buryo kwigondera icyo giciro birabagoye ariko uyihabwa wivuje kuri mituweli byafasha benshi bafite ubumuga bwo kutabona kuzibona.”

Ingabire Severin nawe afite ubumuga bwo kutabona, avuga ko inkoni zera zikiri ikibazo kuzibona kuko bagicungira kuzitangwa n’amahanga nk’inkunga, agasaba leta ko yazikuriraho imisoro kugirango abikorera babashe kuzigeza mu Rwanda, ibi bikajyanishwa no koroherezwa kuzihabwa ku bwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Icyo nasaba leta n’abandi bafite ubushake, bakwiye kudufasha kubona inkoni zera hafi yacu, zikaba zakurirwaho imisoro kugirango abantu bazizane ari nyinshi mu gihugu. Leta ubwayo ikwiye kudufasha inkoni yera ikajya mu miti n’ibikoresho bitangwa kwa muganga hakoreshejwe ubwishingizi mu kwivuza, kuburyo zaboneka muri farumasi z’igihugu, ibitaro by’uturere, ikaboneka ahantu hafi y’uyicyeneye.”

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba kubona inkoni zera kuri Mituweli

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile avuga ko uretse kuba igiciro cy’inkoni yera gihanitse, biracyari ingorabahizi kubona aho zigurirwa, gusa ngo bakomeje ubuvugizi bwo kuba abafite ubumuga bwo kutabona bazigura bifashishije mituweli.

Ati “Icyuho gikomeye gihari ni ukubona inkoni yera, buriya iyo igeze ku bihumbi 20 Frw cyangwa 15 Frw, igiciro kiba cyagabanutse kuko natangiye kuyibona hano mu Rwanda igiciro kirenga ibihumbi 30,000Frw. Icyuho ahanini ntaho ubona wazigura kuko ntaho ziri, uzigura iyo zabonetse, twajyaga tubisaba ibitaro bya Kabgayi iyo batumije izabo bakazanira na RUB, ariko n’ubu ntibipfa koroha kuko kuva Covid-19 yaza byatumye imbaraga z’abaterankunga ziba nke cyane, inkoni yera ntipfa kuboneka.”

Yakomeje agira ati “Icyuho cy’aho kuzigura nicyo gikomeye cyane kurusha igiciro cyazo, kuko n’ukwemereye kugufasha ngo ayikugurire iyo adashoboye kubona abantu bazajya kuyigura hanze abura aho ayigurira, ubwo akaba ari ubuvugizi ducyeneye kuri leta yacu.”

- Advertisement -

“Ubundi buvugizi ducyeneye nuko inkoni yera yajya mu bigurwa ku bwisungane mu kwivuza kuko nayo n’inyunganirangingo nk’izindi, kugeza ubu ibikoresho bikenerwa n’abafite ubumuga bwo kutabona ntibwo biboneka kuri mituweli, indorerwamo bashyize kuri mituweli nazo n’izabafite ubumuga budakabije cyane.”

Mu Rwanda hari umushinga wo gukora inkoni zera, aho hatekerejwe inkoni zigezweho zikoresha ikoranabunga (Electronic white cane/ Smart cane), gusa izakozwe mu igeragezwa zagaragaje imbogamizi kuko ijisho ryayo rikiri rinini, ijwi riburira uyikoresha riracyasakuza cyane, ni mu gihe kandi ahantu hari amaguru y’ameza, intebe, ikinogo n’amasikariye y’inyubako hose ijwi aba ari rimwe, ibintu bituma ikomeje gukosorwa mu rwego rwo korohereza uyikoresha.

Imibare y’abafite ubumuga bwo kutabona bacyeneye inkoni zera biragoye kuyibona, gusa Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) umaze gutanga inkoni zera zirenga ibihumbi bibiri n’izindi zitangwa n’abafatanyabikorwa, kuzishyira mu byishyurirwa na mituweli byaba igisubizo kubazicyeneye bose.

Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) ukaba waragiye usaba Guverinoma na Minisiteri y’Ubuzima gushyira inkoni yera mu birihwa na mituweli, gusa magingo aya ziracyagurwa ku giciro gisanzwe cyazo, abazihabwa benshi bakaba bazibona nk’inkunga.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, Dr Kanimba Donathile avuga ko inkoni zera bigoye kuzibona
Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) ukaba watangije icyumweru cyahariwe Inkoni Yera

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW