Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwe kugosora ibyo batangaza

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bibukijwe ko badakwiye kwitwaza ubwisanzure bwo kuvuga no gutanga ibitekerezo, bakabanza gusesengura ibyo batangaza ndetse bakirinda gukora akazi k’ibitangazamakuru.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwe kubanza gusesengura amakuru batangaza

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki 24 Ugushyingo 2022, mu biganiro byateguwe n’Umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS, byibanze  ku bwisanzure bwo kuvuga no gutanga ibitekerezo muri ibi bihe by’ikoranabuhanga.

Ni ibiganiro byagarutse ahanini ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nka Youtube, Twitter na Instagram, ahagaragajwe ko kubera ukuntu Isi yabaye umudugudu kubera ikoranabuhanga, usanga buri wese yarabaye umunyamakuru, bituma hari benshi biyitirira itangazamakuru ndetse bagakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butaribwo.

Mu kiganiro kivuga ku mikorere y’imbuga nkoranyambaga, cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha yagaragaje ko nubwo imbuga nkoranyambaga zahaye abantu urubuga rwo gutanga ibitekerezo, zifite ingaruka nyinshi harimo gukwiza imvugo zibiba urwango, gutangaza amakuru y’impuha, kwibasira ubuzima bwite bw’abantu n’ibindi.

Ibintu asanga bizitirwa no kuba bikigoye kugenzura imikorere y’imbuga nkoranyambaga kandi zaragize bamwe abanyamakuru, kandi batazi amahame agenga itangazamakuru.

Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Peacemaker Mbungiramihigo yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kumenya ko uburenganzira bwabo butangirira aho ubw’abandi burangirira, bakazikoresha mu kubaka umuryango nyarwanda n’igihugu.

Ati “Abanyarwanda bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, gusakaza amakuru, ubumenyi bakoresheje imiyoboro itandukanye… birinde kurenga ku cyo amategeko atenganya, hari ibitangazwa bikagira ingaruka mbi ku gihugu, ku buzima bwite bw’undi.

Mbere yo gutangaza ikintu banza wibaze niba gifitiye akamaro umuryango muri rusange, ese kirubaka, cyafasha guhindura imitekerereze, imyitwarire, imikorere ifasha kwiteza imbere cyangwa kiragira ingaruka mbi ku muryango. Ikintu cyose umuntu aba afite ntagomba kugitangaza ngo nuko afite uburenganzira nk’uko itegeko ribimwemerera, akwiye kubanza gushungura akareba niba nta ngaruka byagira.”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda akaba inararibonye mu itangazamakuru, Ingabire Marie Immaculee yavuze ko muri ibi bihe umuntu wese yabaye umunyamakuru, yasabye abantu ko bakwiye kujya babanza gusesengura ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga.

- Advertisement -

Yagize ati “Uyu munsi umuntu arabyuka agahita aba umunyamakuru, abakoresha YouTube bo sinabita abanyamakuru kuko nta hame na rimwe ry’itangazamakuru bubahiriza, ngo abe yaguha inkuru yuzuye, umuntu aravuga ibintu uko ashaka ndetse imbuga nkoranyambaga byagaragajwe ko bigoye kuzigenzura. Buri muntu wese akwiye kugira umutima nama we, umwereka ngo ibi nubwo bizampa amafaranga, bimariye iki abanyarwanda ahubwo ko biri bwice byinshi.”

Umunyamakuru Pamela Mudakikwa, akaba umwe mu bakurikirwa cyane  kuri Twitter yibukije bagenzi be bakoresha imbuga nkoranyambaga gucika ku muco wo “Gutwika” bagatangaza ibyubaka abanyarwanda, aho gusenya umuryango mugari. Abibutsa ko ikoranabuhanga ritibagirwa, kandi uko wigaragaje ariko abantu bagufata.

Agira ati “Abantu bazirikane ko ibyo bavuga ku mbuga nkoranyambaga bibaha ibibaranga bishobora kubagiraho ingaruka, murandasi ntiyibagirwa ahubwo irabika, ushobora gushyiraho ibintu bibi, ejo cyangwa ejobundi bikagaruka bigushyira habi aho ku kugirira umumaro… Banza ufate akanya uvuge uti ibyo ngiye gusangiza abandi birampesha iyihe sura, birubaka, ese nibyo, mbifitiye gihamya ntavaho nitura mu byaha bikorewe ku ikoranabuhanga.”

Mu bindi byagaragajwe nuko Guverinoma y’u Rwanda ikataje mu guhugura abantu uburyo bwo kurushaho kumenya imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga n’indi miyobora ikoresha ikoranabuhanga, aho binyuze muri Minisiteri ifite mu nshingano ikoranabuhanga hari gahunda yo guhugura Intore z’Ikoranabuhanga mu turere twose, zizigisha abanyarwanda imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Ibi bikajyana no kuvugurura Politike igenga itangazamakuru mu Rwanda, aho izita cyane ku ikoranabuhanga rigezweho harimo ikoreshwa n’imicungire y’imbuga nkoranyambaga.

Umuhuzabikorwa wa PAX PRESS, Albert Baudouin Twizeyimana asoza ibi biganiro, yasabye abantu ko bakwiye kuzirikana umuco nyarwanda, bagacika ku muco wo kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bakora ibibi ndetse buri wese akubaha igitekerezo cya buri umwe, aho gusagarira umuntu ku giti cye ahubwo. Yibutsa abanyamakuru gukorera hamwe bubaka itangazamakuru rijyana n’ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga byagaragajwe ko ryatumye buri wese asa n’uwabaye umunyamakuru

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW