FARDC yashyize yemera ko umusirikare warasiwe i Rubavu ari uwa Congo

Ingabo za Congo, FARDC zemeje ko umusirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda ari umwe mu babo, mbere hari habaye impaka, ndetse ambulance yari ivuye muri Congo gufata uwo murambo i Rubavu isubirirayo aho, bavuga ko atari uwabo.

Iyi ni imbunda uriya musirikare yari afite, ngo yarashwe nyuma yo kurasa amasasu 9 (Photo Kigali Today)

Umuvugizi wa FARDC, Col Guillaume Ndjike yavuze ko nyuma y’igenzura ryakozwe n’urwego rureba ibyabaye ku mipaka, EJVM basanze nyakwigendera yari umusirikare wa FARDC.

Yavuze ko uwo musirikare yari amaze igihe gito yoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihana imbibi n’u Rwanda.

Ati “Yisanze yayobye, cyane ko hari nijoro.”

Uriya musirikare u Rwanda rwari rwanze kwmeza ko ari uwa Congo, hatabaho igenzura, yarashwe n’abasirikare barinda umupaka mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu (01h00 a.m).

Kigali Today yari ahabereye igenzura ry’aho uriya musirikare yarasiwe, ivuga ko abasirikare bamurashwe babwiye abagenzuzi ba EJVM, yari wenyine.

Ambulance yari yaje gutwara umurambo, yabanje gusubirirayo aho, FARDC ivuga ko uwarashwe itamuzi

Abo basirikare bavuze ko uriya musirikare wa Congo, wari wambaye imyenda y’abarinda umukuru w’igihugu, yari yambaye n’ingofero itukura, yinjiye mu Rwanda avuye mu Birere ahari umunara w’abasirikare ba Congo barinda umupaka, uteganye n’iminara ibiri y’abasirikare b’u Rwanda.

Bavuze ko “Yarashe amasasu arindwi (7) ku minara ibiri baramusubiza, ahita akomeza ashaka aho yihisha, nabwo aharasira amasasu abiri (2), aribwo yahise araswa.”

Brig Gen Andrew Nyamvumba ukorera mu Ntara y’Iburengerazuba, ni we wasobanuriye abagenzuzi ba EJVM uko umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda kugeza arashwe.

- Advertisement -

EXCLUSIVE INTERVIEW: Ibyamenyekanye ku muntu witwaje intwaro warasiwe i Rubavu

Igisirikare cya Congo cyaje kwemera ko uwarashwe ari umwe mu basirikare ba FARDC

UMUSEKE.RW