Gakenke: Umugabo yishe umugore we amukekaho kumuca inyuma

Umugabo w’imyaka 38 witwa Jean Pierre wo mu Karere ka Gakenke,arakekwaho kwica umugore we witwa Yambyariye Thacienne amuteye icyuma,bivugwa ko  amuca inyuma.Ubuyobozi bwabwiye umuseke ko bari basanzwe  bafitanye amakimbirane.

Inyubako y’Akarere ka Gakennke ubu bugizi bwa nabi bwabereyemo

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, bibera mu Murenge wa Gashenye,Akagari ka Nyacyina,Umudugudu wa Nyamure.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, NIZEYIMANA Jean Marie Vianney,yahamirije  UMUSEKE ko ibi byabaye koko ndetse ko n’inzego zishinzwe umutekano n’iz’Ubugenzacyaha zahageze ngo hakorwe iperereza.

Yagize ati “Nibyo amakuru twayamenye.Umugabo witwa jean Pierre yagiranye amakimbirane n’umugore we,amutera icyuma.Ikintu twamenye n’uko babanaga mu buryo bunyuranye n’amategeko.Batubwiye ko bari bamaze igihe gito babanye.”

Meya Nizeyimana yavuze ko bari babanye mu buryo bunyuranye n’amateko ndetse ko  bivugwa ko umwe yacaga inyuma yundi.

Yagize ati “Ni amakimbirane yo kutumvikana uburyo bw’imibanire, umwe agenda ukwe n’undi ukwe, bamwe bakavuga ko harimo no gucana inyuma ariko mu by’ukuri nta gihe bari babanye.

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage yo kutihanira kandi bakegera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bafite.

Yagize ati “Nta muturage uba ukwiye kwihanira.Mu gihe hari amakimbirane bagakwiye kuba bareba ubuyobozi,bukabasha gutanga  umurongo ku bitumvikanwaho aho kugira ngo umwe avutse undi ubuzima.”

Ukekwa gukora iki cyaha yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranywe .Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku bitaro bya NEMBA kugira ngo ukorerwe isuzuma.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW