Gasabo: Urubyiruko n’abafite ubumuga  bahuguwe  ku buzima bw’imyororokere

Urubyiruko n’abafite ubumuga bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, babwiwe ko kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere ari ingenzi.

Urubyiruko n’abafite ubumuga bahuguwe ku buzima bw’imyororokere

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya15 Ugushyingo 2022, butegurwa n’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga ndetse n’abo bafatanya,bugamije gusobanurira urubyiruko  n’abafite ubumuga ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi n’itumanaho,mu ihuriro  ry’imiryango y’abafite ubumuga,NUDOR,Uzarazi Evode,yavuze ko kugeza ubu abafite ubumuga n’urubyiruko bakigorwa no kubona makuru y’ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati”Turashaka ko urubyiruko rumenya serivisi rwemerewe,rukamenya imyitwarire,rugahindura imyitwarire kuko kenshi rimwe na rimwe kugira ngo umuntu watwaye inda atateganyije,kugira ngo ajye mu biyobwabwenge,ate ishuri, bitetwa ni uko  nta makuru afite cyangwa yagendeye mu kigare.”

Yakomeje agira ati “Turashaka ko tugira urubyiruko rufite icyerekezo,rureba ejo hazaza, rukumva ko rwabigizemo uruhare.Imwe mu nzira n’uko bahabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere,ariko ni uko bayoborwa n’uko bayoborwa mu nzira nziza nk’uko igihugu kibibashishikariza.”

Uyu  avuga ko hari ubwo abafite ubumuga bahura n’ihohoterwa kubera kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororoke.

Yagize ati “Nabo bagerwaho n’icyo kibazo,akenshi bo binabaremerera,ni uko nk’iyo afite ubumuga bukomatanyije,ntazamenya uwamuhohoteye.Niba atabonye umuryango mugari, umuherekeza,ntazamenya naho ashobora kujya kwaka za serivisi zishobora guhagarika ingaruka za rya hohoterwa harimo na SIDA.”

Uyu avuga ko hari gushyirwamo imbaraga kugira ngo abafite ubumuga barindwe ihohoterwa kubera kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.

Umukozi wa Minisiteri y’urubyruko n’umuco ushinzwe ubuzima bw’imyororoke,Mutabazi Phineas,yavuze ko kutagira amakuru ku bana b’abakobwa hari ubwo bahura n’ibishuko, bakaba batwara inda imburagihe.

- Advertisement -

Yagize ati “Ikigaragara ni uko abana b’abakobwa baba badafite amakuru afatika ku buzima bw’imyororoke bakaba batabasha kuvuga “Hoya”,baba  batazi n’igihe baba barimo  ku kwezi k’umugore.Uramutse uzi ukwezi k’umugore Wabasha kemenya uko wifata ariko yaba adafite amakuru ,mugenzi wawe w’umuhungu araza akamushuka, akaba yamutera inda.”

Uyu  muyobozi avuga kandi nabwo hari ubwo abahungu badasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere, bakaba  batera inda umwana w’umukobwa.Avuga ko hakiri icyuho ku rubyiruko rudashaka kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Yagize ati “Icyuho akenshi hari urubyiruko ruba rudashaka kumenya amakuru y’imyororoke, n’amakuru bafite bakumva badashaka kuyakurikiza, babashe kwirinda.”

Yavuze kandi ko imiryango n’ababyeyi  baba bakwiye gufata umwanya bakaganiriza abana babo  ku buzima bw’imyorokere.

Uyu muyobozi asaba  urubyiriko kugana ibigo bitanga inama ku buzima bw’imyororoke kandi bagakoresha ikoranabuhanga neza, birinda ibiyobyabwenge.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, igaragaza ko abana  bari munsi y’imyaka 18 ,barenga ibihumbi 23 batewe inda, , mu 2021, imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 ariko muri 2021 yongera kuzamuka igera  ibihumbi 23. Akenshi baterwa inda bitewe no kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.

Abakozi ba NUDOR basobanuriye urubyiruko n’abafite ubumuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW