Gicumbi: Abaturage basabwe gutanga amakuru igihe hari uwavukijwe uburenganzira bwe

Komisiyo y’igihugu ifite inshingano mu gusigasira no kwimakaza iterambere ry’uburenganzira bwa muntu, yatangije icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije kwamagana ibikorwa bivutsa uburenganzira bwa muntu.

Abaturage basabwe kuvuga ahari ikibazo gihungabanya uburenganzira bwabo

Icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu, cyatangirijwe mu karere ka Gicumbi, mu murenge Cyumba, akagari ka Rwankonjo.

Kuri uyu wa 26 Ugushyingo, 2022 nibwo hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga, abayobozi bifatanyije n’abaturage mu muganda ngarukakwezi.

Iki cyumweru cy’ubukangurambaga kizasozwa ku itariki 10 Ukuboza, 2022 ku munsi mpuzamahanga washyiriweho kurengera uburenganzira bwa muntu.

Ubuyobozi  bwa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, busaba abaturage kubungabunga ibidukikije kuko bifitanye isano ikomeye, haba mu mibereho, n’iterambere ku  burenganzira bwa muntu.

Iki cyumweru kizarangwa n’ubukangurambaga mu turere tw’igihugu, ndetse urubyiruko ruzakora amarushanwa y’imikino itandukanye, nko gutwara amagare, imikino y’intoki ya Volleyball, bikazasorezwa mu karere ka Gisagara ku itariki 10 Ukuboza, 2022.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, avuga ko iki cyumweru hakenewe ubukangurambaga bwimbitse mu gusobanurira abaturage uburyo bemerewe kubaho badahutajwe, kandi bakamenya ko umuntu ari ntagereranywa, atandukanye cyane n’ibindi biremwa.

Agira ati: “Insanganyamatsiko ku munsi w’uburenganzira bwa muntu, ivuga iti: ‘Agaciro, Ubwisanzure n’ubutabera kuri buri wese’.”

Abaturage batera ibiti ku muganda ngarukakwezi

Yongeraho ko iyi nsanganyamatsiko ifitanye isano n’uburenganzira bwa muntu kuko buri muturage afite agaciro gakomeye kandi hakabaho ubwisanzure no kuringanira imbere y’amategeko, hatabayeho gushyiigikira bamwe, abandi ukumva ko batareshya imbere y’amategeko.

- Advertisement -

Umunsi ngarukamwaka washyiriweho kwizihiza uburenganzira bwa muntu, washyizweho n’itangazo ry’ibihugu mpuzamahanga, ryasohotse ku itariki ya 10 Ukuboza, 1948, nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi yari imaze kwica abasaga Miliyoni 60.

Kuri ubu ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 74 ku rwego rw’isi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kumenya gutangira amakuru ku gihe, aho babonye umuturage ahutazwa cyangwa kuba yakenera serivisi ntayihabwe kandi abifitiye uburenganzira.

Agira ati: “Nta muturage ugomba guceceka mu gihe abona ko hari umuntu uri mu  karengane, ugomba kubivuga ni cyo ubuyobozi tubereyeho, ntukemere guhohoterwa kandi ufite uburenganzira.”

Umuyobozi w’ intara y’amajyaruguru Nyirarugero Dancille yagarutse cyane ku babyeyi batari kuzuza inshingano zo kurera abana, abasaba kwitwara nka ba mutimawurugo.

Yagize ati: “Mureke dufatanye kurwanya igwingira ku bana, babahaye inka ariko mbere yo gutekereza ku isoko haba hakenewe kubanza kwitekerezaho, wamara kugira imibereho myiza ukabona kujya gushaka amafaranga, mudufashe kujyana abana mu ishuri kuko ni uburenganzira bwabo.”

Uyu muyobozi yongeraho ko hakenewe n’ubukangurambaga bwimbitse ku isuku, dore ko ikibazo cy’umwanda mu Ntara y’Amajyaruguru cyakunze kuvugwa.

Hateguwe amarushanwa ku murenge mu bijyanye no kugira isuku ihagije, umurenge uzaba uwa mbere ukazahabwa imodoka ya Miliyoni 25Frw ku rwego rw’Intara.

UMUSEKE.RW