Ibitangaje kuri Stade 8 zizakira Igikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar

Stade nini kandi zigezweho ni kimwe mu bigenderwaho kugira ngo igihugu gihabwe kwakira imikino y’igikombe cy’isi. Qatar ni yo izakira igikombe cy’isi cya 2022. Tugiye kugaruka ku bwiza bwa Stade zizakira iyo mikino.

Iyi Stade iherereye mu mujyi wa Lusail

1.LUSAIL ICONIC STADIUM

Lusail Iconic Stadium ni stade yafunguwe muri 2022, iherereye mu mujyi wa Lusail. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo inani (80,000) bicaye neza.

Iyi stade niyo nini mu zizakira igikombe cy’isi uyu mwaka, ikaba izakira imikino icumi, ni naho umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera.

LUSAIL ICONIC STADIUM ni yo nini mu zubatswe muri Qatar
Stade iteretse nk’igitebo

2.AL BAYT STADIUM

Al Bayt Stadium ni stade yubatswe mu mujyi wa Al Khor. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo itandatu (60,000). Iyi stade izakira imikino icyenda mu gikombe cy’isi uyu mwaka. Harimo  umukino ufungura irushanwa, ndetse n’umwe wa kimwe cya kabiri.

AL BAYT STADIUM yakira abantu ibihumbi 60
Imbere muri Stade ni uko hagaragara

3.AL JANOUB STADIUM

Al Janoub Stadium ni stade yubatswe mu mujyi wa Al Wakrah ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000).

Iyi stade yafunguwe mu mwaka  wa 2019. Izakira imikino irindwi muri irushanwa. Yatangaje abantu beshi biturutse ku ishusho ifite, imeze nk’iy’igitsina cy’umugore.

- Advertisement -
Iyi yitwa AL JANOUB STADIUM iratangaje bitewe n’ishusho yayo

4.AHMAD BIN ALI STADIUM

Ahmad Bin Stdium ni stade iherereye mu mujyi wa Al Rayyan. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000). Yafunguwe mu mwaka wa 2020. Iyi stade izakira imikino irindwi muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi.

AHMAD BIN ALI STADIUM ni uko yubatswe

5.KHALIFA INTERNATIONAL STADIUM

Khalifa International Stadium yubatswe mu mujyi wa Doha. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (45,000).

Iyi stade yafunguwe mu mwaka w’i 1976. Izakira imikino umunani mu irushanwa.

KHALIFA INTERNATIONAL STADIUM ni uko igaragara
Imbere ni uko KHALIFA INTERNATIONAL STADIUM igaragara

6.EDUCATION CITY STADIUM

Education City Stadium iherereye  mu mujyi wa Doha. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000). Yafunguwe mu mwaka wa 2020.

Iyi stade izakira imikino umunani mu irushanwa ry’igikombe cy’isi uyu mwaka.

EDUCATION CITY STADIUM

7.STADIUM 974

Stadium 974 iherereye mu mujyi wa Doha. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000). Yafunguwe mu mwaka wa 2021, izakira imikono irindwi mu irushanwa ry’igikombe cy’isi.

Iyi ni STADIUM 974

8.AL THUMAMA STADIUM

Al Thumama Stadium nay o iri mu zizakira imikino y’igikombe cy’isi. Yubatswe mu mujyi wa Doha.

Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000). Yafunguwe mu mwaka wa 2021, ndetse izakira imikino umunani mu irushanwa.

AL THUMAMA STADIUM

Byakusanyijwe na MMUGIRANEZA Thierry, Umunyeshuri wiga Itangazamakuru n’Itunamanaho (Level 1 Journalism and communication) muri UR.

UMUSEKE.RW