Icyayi cy’u Rwanda kirakunzwe muri Kazakhstan

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kunyura abaynywi bacyo muri Kazakhstan kubera uburyo bwacyo ntagereranywa, bagasaba ko ingano y’icyo bohererezwa yakongerwa ku bwinshi.

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kuryoha muri Kazakhstan

Ni mu gihe Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kongerera agaciro ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi, NAEB gitangaza ko isoko ry’icyayi muri Kazakhstan rikomeje kwaguka.

Ibi bigaragazwa nuko mu Cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje hanze toni z’icyayi 780.6, hasarurwamo miliyoni 2,275,073 z’amadorali. Pakistan, Kazakhstan n’u Bwongereza akaba aribyo bihugu byoherejwemo ingano nyinshi.

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare muri Kazakhastan kigaragaza ko isoko ryabo ricyeneye icyayi cyinshi, kuko hagati y’umwaka wa 2022 na 2025 ubwiyongere bw’icyayi gikenewe buzazamuka ku kigero cya 6.62%.

Imibare igaragaza ko umwaka utaha wa 2023 ubwinshi bw’icyayi abanya Kazakhstan banywa buziyongeraho 9.2%, aho henshi mmu tubari, mu rugo, resitora n’ahandi bazaba binywera icyayi.

Uretse icyayi, mu Cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ikawa igera kuri toni 419.5, ifite agaciro ka miliyoni 2,988,640 z’amadorali y’Amerika. U Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, South Korea, Netherlands, Switzerland na Polanda nibyo bihugu byoherejwemo ikawa nyinshi.

Ibikomoka ku matungo byinjije ibihumbi 236,092 by’amadorali, naho ibindi bikomoka ku buhinzi byinjiza arenga miliyoni eshatu z’amadorali. Imboga n’imbuto hoherejwe hanze y’u Rwanda toni 343.3 zifite agaciro k’ibihumbi 536,091 z’amadorali.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, u Rwanda rwagaragajwe nka kimwe mu bihugu bihagaze neza mu biribwa muri Afurika nubwo ibiciro ku isoko biri hejuru muri iki gihe.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -