Igikomangoma Emmanuel de Merode, Umubiligi arashinjwa gufasha M23

Igikomangoma Emmanuel de Merode ukuriye ikigo cya ICCN gicunga Pariki mu ntara za Kivu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, arashinjwa gukorana bya hafi n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Igikomangoma Emmanuel de Merode arashinjwa gukorana na M23

Emmanuel de Merode, Umubiligi w’imyaka 50 ukuriye abarinzi barenga 800 ba pariki ya Virunga, yashyizwe mu majwi ko akorana bya hafi n’umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza ubutegetsi bwa RD Congo.

Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo ushinzwe uburezi muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yashinje ku mugaragaro Emmanuel de Merode guha ubufasha umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru.

Yavuze ko uyu mubiligi atera inkunga y’amafaranga umutwe wa M23 ndetse akanacumbikira izi nyeshyamba aho atuye muri Rutshuru.

Imodoka za ICCN ngo n’izo zikoreshwa n’umutwe wa M23 ndetse ngo na Lisansi ikoreshwa igurwa na Emmanuel de Merode.

Ubwo imirwano ikomeye yadukaga i Kibumba, Emmanuel de Merode yaburiye abatuye Umujyi wa Goma ko uri hafi gufatwa na M23 ubwo yasabaga abaturage kugura amatoroshi ndetse no kubika ibiryo bihagije bizabatunga.

Yagize ati “Nk’uko mubizi ibintu byarushijeho kuba bibi uyu munsi kuwa Gatandatu , imirwano irabera muri Kibumba ndetse hari amakuru avuga ko Kibumba yamaze gufatwa n’umwanzi.”

Emmanuel de Merode amaze imyaka hafi 30 aba muri DR Congo, yavukiye muri Tunisia arererwa muri Kenya, ni igikomangoma cyo mu Bubiligi, ariko ntabwo ajya akoresha iryo zina n’icyubahiro cyo kuba ari igikomangoma.

Mu minsi ishize uyu mubiligi yakoranaga bya hafi n’ingabo za Leta, FARDC aho yazihaga ibyo kurya n’ubundi bufasha burimo kubaha amakuru.

- Advertisement -

Hari abahuje ibirego bya Minisitiri Nzangi Butondo kuri Emmanuel de Merode nk’inzira yo gushaka kumwerekeza muri gereza nk’iturufu iri gukoreshwa mu kwikiza abifuza ko haba ibiganiro hagati ya Leta n’umutwe wa M23.

Minisitiri Nzangi Butondo yashinje Igikomangoma Emmanuel de Merode gukorana na M23

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW