Jiang Zemin wayoboye Ubushinwa yapfuye

Uwahoze ari Perezida w’Ubushinwa, Jiang Zemin, kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022 yapfuye afite imyaka 96.

Jiang Zemim wayoboye Ubushinwa yapfuye

Itangazamakuru rya Leta y’Ubushinwa ryatangaje ko uyu mugabo yapfuye nyuma ya saa sita i Shanghai.

Ishyaka rya Gikomunisiti ry’Abashinwa ryavuze ko yapfuye azize indwara ya Leukemia no kunanirwa kw’ingingo nyinshi.

Bongeyeho ko yamenyekanye “nk’umuyobozi w’indashyikirwa ufite icyubahiro cyinshi n’umurwanyi w’Abakomunisiti umaze igihe kinini”.

Jiang Zemin yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’Abashinwa kuva 1989 kugeza 2022.

Yabaye umuyobozi wa komisiyo nkuru ya gisirikare kuva 1989 kugeza 2004, ndetse na perezida w’Ubushinwa kuva 1993 kugeza 2003.

Jiang yari ahagarariye “intangiriro y’igisekuru cya gatatu” cy’abayobozi ba CCP kuva mu 1989.

Jiang yazamutse mu butegetsi mu buryo butunguranye nyuma y’imyigaragambyo y’i Tiananmen Square mu 1989.

Ku buyobozi bwa Jiang, Ubushinwa bwagize iterambere ryinshi mu bukungu no gukomeza ivugurura ry’isoko Mpuzamahanga.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW