Korea ya Ruguru na Korea y’Epfo zarashe ibisasu imwe yerekeza mu cyerekezo cy’indi

Bwa mbere nyuma y’igihe kirekire, Korea ya Ruguru na Korea y’Epfo zarashe ibisasu zibyerekeza kuri buri gihugu.

Korea ya Ruguru na Korea y’Epfo zamaze igihe mu ntambara y’Ubutita

Nubwo nta muntu ibisasu byakomerekeje, ndetse bikaraswa mu mazi, ariko byarashwe hafi y’imbibi za buri gihugu.

Ku wa Gatatu, Korea y’Epfo yarashe ibisasu hashize amasaha atatu gusa Korea ya Ruguru irekuye ibyayo bikagwa muri km 60 hafi y’Umujyi wa Sokcho wo muri Korea y’Epfo.

Korea y’Epfo ivuga ko itakwihanganira kuvogera ubutaka bwayo.

Yarashe ibisasu bya misile bitatu isubiza Korea ya Ruguru, na byo bijwa mu ntera imwe hafi y’umurongo ugabanya ibihugu byombi.

Uwo murongo uri mu mazi yitwa aya Korea, ukaba ugabanya Korea ya Ruguru na Korea y’Epfo, ariko Korea ya Ruguru ntiyigeze yemera uwo mupaka.

Ku wa Kabiri Korea ya Ruguru yamaganye imyitozo y’ingabo za Korea y’Epfo ifatanyamo n’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za America, ivuga ko ishobora kuba imbarutso ku ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.

Amakuru y’ubutasi Korea y’Epfo ifite yemeza ko Korea ya Ruguru, vuba izasubukura igerageza ry’intwaro kirimbuzi, mu gihe hari hashize imyaka itanu ibihagaritse.

Korea y’Epfo iri mu kiriyo nyuma y’impanuka yatewe n’umubyigano igahitana abantu 153. Gusa, ntibyabujije ko isubiza Korea ya Ruguru yari imaze kurasa hafi yayo.

- Advertisement -

BBC ivuga ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya misile 10 mu byerekezo byombi, mu Burasirazuba no mu Burengerazuba nk’uko Korea y’Epfo yabivuze.

Misile imwe ya Korea ya Ruguru yaguye muri Km 26 hafi y’umupaka wa Korea y’Epfo, indi muri Km 57 mu Burasirazuba, ku Mujyi wa Sokcho, naho mu Majyaruguru y’Iburengerazuba, indi misile igwa kuri Km 167 kure y’ikirwa cya Ulleung.

Uturumbeti twahise dusakuza ku kirwa cya Ulleung, abaturage basabwa kwihisha mu bwihisho bwo munsi y’ubutaka.

Korea y’Epfo n’Ubuyapani byahise byamagana ubushotoranyi bwa Korea ya Ruguru.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW