Muhanga: Umugabo yagiye gucyura umugore baramukubita arapfa

Sibomana Gasana Viateur wo mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange, arangije kwitabimana, Ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko azize inkoni yakubiswe n’abagabo 2.

Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ruzindana Fiacre, avuga ko Sibomana Gasana Viateur yagiye gucyura umugore we wari wahukanye, abagabo 2 barimo  muramu we baramwitambika batangira gutongana kugeza ubwo bamukubise inkoni mu mutwe.

Ruzindana avuga ko amakuru bahawe n’abaturage bari bahari, avuga ko ibyo bimaze kuba bihutiye kumujyana mu kwa muganga i Kabgayi kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse.

Ati “Ubu tuvugana tumaze gufata uwitwa Gafaranga Innocent umwe mu bashinjwa gukubita no gukomeretsa bikabije Sibomana, uwakabiri ariwe muramu we ntituramubona.”

Yavuze ko hari amakuru bafite avuga ko abakekwaho iki cyaha, bahaye Umubyeyi wa Sibomana ibihumbi 9 byo kwishyura mutuweli uwo mubyeyi abasabira imbabazi mu Mudugudu kugira ngo bareke gukurikiranwa.

Umukuru w’Umudugudu wa Gitega Pulchérie avuga ko ibi bikimara kuba yasabye ababikoze ko bamujyana mu kigo Nderabuzima bahamugejeje basanga nta mituweli afite bamusubiza mu rugo, yongera kubategeka ko bamujyana iKabgayi kuko yabonaga arembye.

UMUSEKE wihutiye kugera  ku Bitaro Kabgayi, umunyamakuru asanga Sibomana Gasana amaze gushiramo umwuka.

Bamwe bo mu Muryango wa Sibomana Gasana bari bamurwaje batunguwe no kumva ko umubyeyi we yahawe ibihumbi 9 byo kwishyura mituweli  mu gihe umuhungu we arembye .

Bakavuga ko ibi babifata nko gushinyagura ndetse bagakeka ko icyatumye abadohorera hari n’andi mafaranga ashobora kuba yahawe akayahisha.

- Advertisement -

Sibomana Gasana Viateur yari afite imyaka 24 y’amavuko asize umugore n’umwanna, umurambo we uri iKabgayi mu Bitaro.

Nyuma yo gufata Gafaranga Innocent twahawe amakuru yemeza ko na Hagumagutunga Bosco ariwe wari wabanje gukubita nyakwigendera, bombi bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhanga.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga