Musanze: Yafatanywe ingurube yibye amaze kuyica umutwe arayikorezwa

Umugabo witwa Mbituyimana w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Kabeza yafatanye ingurube yibye amaze kuyica umutwe, arayikorezwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Yafatanywe ingurube amaze kuyica umutwe
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gahangiro ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tari 29 Ugushyingo 2022, ubwo Mbituyimana yafatanwaga ingurube y’umuturage witwa Mfitumukiza Leodomir amaze kuyica umutwe akayikorezwa agashyikirizwa RIB Ishami rya Cyuve.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard nta byinshi yifuje gutangaza kuri iki kibazo ubwo yakibazwagaho ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bikimara kuba, ariko yavuze ko agiye kugikurikirana.

Yagize ati” Ntabwo nabimenye mwabaza gitifu wa Kabeza ariko reka mbikurikirane ndahita mbabwira.”

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, UMUSEKE twakomeje kugerageza kumuhamagara kuri telefoni ye igendanwa ariko ntiyayitaba kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Mu yandi makuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu Mbituyimana asanzwe akekwa mu bantu basanganywe ingeso yo kwiba amatungo magufi kuko n’abo bakunze kugendana mu cyo bita ikigare harimo ababukora ndetse bagiye banabuhanirwa.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

BAZATSINDA Jean Claude / UMUSEKE.RW i Musanze