UPDATE: Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira muri Angola

Amakuru mashya aravuga ko ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Tshisekedi bizaba kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira muri Angola

Ibiganiro byatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, nk’uko Ibiro ntaramakuru bya kiriya gihugu, Angop, byabitangaje.

Mu nkuru ya mbere, ikinyamakuru, The East African cyari cyatangaje ko Perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, ari bwo bazahurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Kuri gahunda bizibanda uko umwuka uri hagati y’u Rwanda na Congo wahosha, aho iki gihugu gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za leta FARDC.

Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, azahuriza hamwe Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye Afurika y’Iburasirazuba na Uhuru Kenyatta usanzwe nawe ari umuhuza muri iki kibazo.

Iyi nama igiye kuba kugeza ubu ingabo za Congo FARDC zigihanganye bikomeye n’umutwe wa M23. Imirwano imaze kuvana abaturage Ibihumbi bo mu bice bya Rutshuru na Nyiragongo.

Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, na João Lourenço, baheruka kuza mu Rwanda, ndetse banagiye muri Congo mu nzinduko zifitanye isano no guhosha umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo..

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW