Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’intebe wa Barbados

Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame ,yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

 Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 10 Ugushyingo 2022, nibwo Madamu Mia Amor Mottley yakiriwe muri Village Urugwiro.

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, mu rwego rwo guhamya umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zinyuranye nk’ubucuruzi, ishoramari, imikino, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ibindi. Aba bombi bakaba  bagiranye ibiganiro, byakurikiwe  n’ikiganiro n’itangazamakuru.

Muri Mata 2022, Perezida Paul Kagame akaba nawe yari yagiriye uruzinduko muri Barbados, aho ibihugu byombi byemeranyije kunoza umubano n’imikoranire, ndetse bagafatanya mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Ugushyingo, U Rwanda na Barbados bakaba barashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye harimo ay’ingendo zo mu kirere ndetse no guteza imbere imikino cyane cyane umukino wa Tennis ikinirwa mu muhanda.

Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga muri Barbados, Kerrie D. Symmonds, nyuma yo gusinya aya masezerano akaba yarasabye ko indege za Rwandair zatangira gukorera ingendo muri Barbados mu gihe cya vuba.

Barbados yateye imbere cyane by’umwihariko mu bukerarugendo aho nibura  abakerarugendo miliyoni imwe basura Barbados buri mwaka, nibura 39% basubira muri icyo gihugu, aho kiri mu bya mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’abakerarugendo.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW