Rwanda: Amasaha y’akazi n’ay’ishuri yahindutse

 Inama y’abaminisitiri  yateranye kuwa 11 Ugushyingo 2022,iyobowe na Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Paul Kagame, yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Ni mu gihe amasomo mu ishuri yo ari uguhera saa mbili  n’igice za mu gitondo (8:30 AM) ageze saa kumi n’imwe z’umugoroba(5:00Pm).

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aya mabwiriza agomba gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y’akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe. hatabriyemo isaha y’ikiruhuko.

Hagati ya saa mbil (8h 00 h-9H00) na saa  tatu za mu gitondo abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu ghe hari impamvu yihutirwa.

iKi cyemezo cyafashwe  hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi ,kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.

Serivisi zihabwa abaturage zo zizakomeza gutangwa mu masaha yose y’umunsi.Amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa  azatangwa na Minisiteri zibishinzwe.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -