Somalia: Havumbuwe amabuye afite ubutunzi butaraboneka ahandi ku Isi

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Canada bavuga ko bavumbuye amabuye y’agaciro abiri akungahaye ku butunzi butari bwigere buboneka ahandi ku Isi, abaturage bo mu gace riherereyemo bavuga ko rihamaze igihe kirekire.

Abaturage bo muri aka gace ngo bari basanzwe batyaza ibyuma gusa kuri iri buye

Ni nyuma yo gusesengura ibuye rya Metaworite ripima toni 15 abahanga muri siyanse bavuga ko ariryo rinini ryaguye ku Isi.

Ni ibuye rya Metaworite abahanga bavuga ko bavumbuye muri 2020, abaturage bo mu cyaro cya Eli Ali muri Somalia bakavuga ko rihamaze ibisekuru birenga bitanu.

Bavuga ko iri buye riri mu bisigo, indirimbo n’imbyino, kugeza ubu barikoreshaga mu gutyaza ibyuma gusa.

The Guardian ducyesha iyi nkuru, ivuga ko bariya bahanga bo muri University of Alberta berekanye aya mabuye y’agaciro , bavuga ko bafashe igihe cyo kwiga ku ibango rya garama 70 ry’iri buye ripima toni 15.

Aya mabuye y’agaciro yahise ahabwa amazina ya “Elaliite na Elkinstantonite” nk’ubwoko bushya butigeze buboneka ahandi ku Isi.

Ku ikubitiro garama 70 zoherejwe muri Kaminuza ya Alberta muri Canada kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse bw’icyo yakoreshwa.

Bivugwa ko iyi meteworite ari ibuye rya cyenda rinini ryageze kuri iyi si kandi rigizwe n’ubutare bwa iron na nickel kuri 90%.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -