Special Olympics: Abafite Ubumuga bwo mu mutwe basubijwe

Biciye mu mikino  no mu buvugizi butandukanye, Abafite Ubumuga bwo mu mutwe, barasabirwa guhabwa umwanya uhagije ndetse ntibahabwe akato nk’uko bijya bikorwa hamwe na hamwe.

Inzego zitandukanye zijeje Abafite Ubumuga bwo mu mutwe ubufasha bwo kubakura mu bwigunge

Ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, habaye Inama yahuje inzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda, UNICEF, UNESCO, Umuyobozi wa Special Olympics muri Afurika n’abayobora Umuryango wa Special Olympics Rwanda uvugira abafite ubumuga.

Ku wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022, Charles Nyambe uyobora Special Olympics muri Afurika, yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho w’Agateganyo muri Minisiteri ya Siporo, Uwiringiyimana Callixte, baganira mu guteza imbere abafite ubumuga bwo mu mutwe biciye mu mikino n’indi mishinga.

Iyi nama yarimo Pasiteri Sangwa Deus uyobora Special Olympics Rwanda, Charles Nyambe uyobora Special Olympics muri Afurika, Dr Ben Mpozembizi Aléxandre umuhuzabikorwa ushinzwe imishinga n’imibereho myiza muri UNESCO-Rwanda, Muhamyangabo Jean Bosco ushinzwe imishinga muri Special Olympics Rwanda na Murenzi Tristan usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Umushinga, u Rwanda Twifuza.

Mu byaganiriwe muri iyi nama, harimo kwibutsa ko Abafite Ubumuga bwo mu mutwe n’abandi, nabo bashoboye kandi bakwiye gushyigikirwa atari uko ari ukubagirira neza gusa ahubwo ari ukubunganira kuko hari ibyo bashoboye.

Ibikorwa byo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe, bisanzwe biterwa inkunga n’Igikomangoma cya Abu Dhabi muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, kitari kiri muri iyi nama.

Aganira n’itangazamakuru, Pasiteri Sangwa Deus uyobora Umuryango Special Olympics Rwanda, yavuze ko abafite Ubumuga bwo mu mutwe bagifite ibibazo byo kubona aho bidagadurira bakina, ariko ko hamwe n’ubufatanye n’inzego za Leta iki kibazo kigiye gukemuka.

Ati “Abafite Ubumuga bwo mu mutwe bari mu bantu badafite aho bakinira. Ariko kimwe mu bisubizo bihari, ni uko tugomba kubafasha bakajya bakinira aho abandi bakinira ntibigunge. Ikindi ni uko tugomba kubashyigikira kugira ngo amarushanwa bazitabira ku rwego rw’Isi, bazitware neza.”

Uyu muyobozi, yakomeje avuga ko gahunda ya Unified Champion Schools yatanze umusaruro mwiza kuva yatangira.

- Advertisement -

At “Iyi gahunda yatanze umusaruro kuva aho tuyitangiriye. Hari nk’abana bigaga mu bigo ariko ugasanga ntibahabwa umwanya wo gukina n’abandi, mbese bakumva ko bahejwe. Ariko kubera uyu mushinga baritinyutse bumva ko nabo bakina.

“Ikindi, abarimu nabo barasobanukiwe. Bahuguriwe kwigisha ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora gukina n’abatabufite.”

Abafite Ubumuga bwo mu mutwe [Abakinnyi] babarizwa muri Special Olympics Rwanda, bangana n’ibihumbi 21 barengaho bake.

Uko umushinga Unified Champion Schools ukora!

Nyuma y’imikino y’Isi yabereye i Abu Dhabi mu 2019, ikitabirwa na Special Olympics Rwanda, Igikomangoma cya Abu Dhabi muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yemeye inkunga ingana na miliyoni 25$ mu gihe cy’imyaka ine kugira ngo bafashe mu kuzamura iyi gahunda y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu mashuri mu bihugu bitandatu bitandukanye ku Isi harimo n’u Rwanda.

Gahunda ya UCS ifasha urubyiruko ruri mu mashuri umuco wo kudaheza, guhangana n’ivangura rikorerwa abana n’abakuru bafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse ifasha urubyiruko kugana mu bikorwa byiza byumwihariko aho bahurira mu mahuriro y’urubyiruko bakaganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye zigamije kurwanya ivangura rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Unified Champion Schools ubutumwa bwose ibutanga bunyuze muri siporo, amahuriro y’urubyiruko (Clubs) rubarizwa mu bigo by’amashuri ndetse no guhuza ibigo by’amashuri byita by’umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe (intellectual disabilities special Centers) hamwe n’ibindi bigo byose bitanga uburezi butandukanye muri rusange hagamijwe guteza imbere umuco w’uburinganire mu guha agaciro umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe (Inclusive schools).

Mu ntego ziyemejwe, Unified Champion Schools iteza imbere mu mashuri: kurwanya itotezwa no guhezwa, kurwanya imyumvire n’imyitwarire mibi, gukuraho imvugo zisesereza zikoreshwa cyane cyane ku bafite ubumuga muri rusange no guha agaciro abanyeshuri bose (abafite n’abadafite ubumuga bwo mu mutwe).

Umushinga “Unified Champion Schools” kugeza ubu ukorerwa mu Mujyi wa Kigali hiyongeyeho Intara y’Uburasirazuba, biteganyijwe ko uzagera mu bigo by’amashuri 400 aho harimo 40 byo mu Mujyi wa Kigali, ibigo 70 byo mu Burasirazuba, ibigo 120 byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ndetse n’ibigo 170 byo mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuryango Special Olympics Rwanda uherutse ibikoresho bya siporo ku bigo by’amashuri 40 byo mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gushyigikira no guteza imbere siporo y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Muhamyangabo Jean Bosco ushinzwe imishinga muri Special Olympics Rwanda
Pasiteri Sangwa Deus [ibumoso] na Charles Nyambe [iburyo] uyobora Special Olympics muri Afurika
Pasiteri Sangwa Deus uyobora Special Olympics Rwanda

UMUSEKE.RW