Umunya-Israel afite imigambi miremire yo guteza imbere ruhago mu Ntara y’Amajyaruguru

Ikigo cyitwa Tony Football Excellency Program ku bufatanye na Leta y’u Rwanda batangije gahunda yo gufasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bo mu Ntara y’Amajyaruguru, hateganyijwe no kuzubaka irerero, Academy rizajya ribitaho.

Abana batoranywa bamanza guhabwa ibizamini bibategura kurushanwa

Iyi gahunda yatangijwe n’Umunya-Israel witwa Yonat Tony ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, igamije kuzamura abakiri bato bafite impano mu gukina umupira w’amaguru guhera ku myaka 8 kugeza kuri 17 bazatozwa umupira no kubona amahugurwa, ibikorwa remezo n’ibikoresho nkenerwa muri uyu mwuga.

Kuri iyi nshuro, haherewe ku bana bafite impano batoranyijwe mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Burera na Musanze bafite guhera ku myaka 12 kugeza ku bafite 17, bagapimwa umuvuduko bakoresha, intera bashobora gusimbuka bajya hejuru n’ibindi bizamini bibafasha mu gukina, ababitsinze bagakurikiranwa mu guhabwa imyitozo n’ibikoresho bibafasha kandi byose bakabikorerwa nta kiguzi.

Bamwe mu bana bitabiriye iki gikorwa, bavuga ko kuba bari badafite ababitaho ngo bakuze impano zabo byatumaga zigwingira ndetse bikarangira zitagize n’icyo zibagezaho zikabapfira ubusa, ariko kuri ubu nabo bagiye gushyirwamo imbaraga bakazakinira amakipe akomeye kugira ngo zibateze imbere.

Byumvuhore Jean Claude ni umwe muri bo, yagize ati “Iki gikorwa twakishimiye cyane kuko ubundi twaburaga twitaho kandi tuzi gukina ariko bikarangira iwacu mu tugari, ubu ngiye gukora cyane kuko dufite aya mahirwe y’aba bari kutwitaho, mfite inzozi zo kuzakinira Amavubi ndetse n’andi makipe akomeye yo mu mahanga.”

Uwayezu Aline nawe yagize ati “Mu cyaro by’umwihariko nk’abakobwa, abantu bapinga impano zacu zigapfukiranwa kandi dushoboye, ariko kuba twabonye abaterankunga baje kureba icyo dushoboye, icyizere kirahari ko natwe twagera kure.  Ndifuza kugera ku rwego rwo hejuru, nkazamura umupira w’abakobwa mu Rwanda, ndifuza kuzibona mu ikipe ya Real Madrid y’abagore.”

Bamwe mu barimu bazakomeza kwita kuri abo bana mu guteza imbere impano zabo cyane ko bazazikomezanya n’amasomo yabo kuko basanzwe ari n’abanyeshuri, bemeza ko kuba imbogamizi z’ibikoresho bari bafite ziri gukemuka nta kabuza ko abo bana bazagera kure.

Muhayimana Philemon yagize ati “Biranshimishije kuba abana batangiye kubona umuntu wita ku mpano zabo, cyane ko muri Burera dusa n’aho twari twarabuze abantu badufasha kuzamura impano abana bafite, tubonye ko abana bacu mu minsi iri imbere bazagira icyo bafasha Igihugu mu mupira w’amaguru.”

Imyitozo bakoreshwa ipimwa n’imashini kabuhariwe

Rubega Risette, Umuvugizi muri uwo mushinga, avuga ko nyuma yo gutoranya abana bafite izo mpano bazakomeza gukorana n’ababyeyi n’abarimu kugira ngo bazikuze ariko ko mu gihe cya vuba bazatangira kububakira Academy izabafasha kurererwamo bari hamwe kandi ko abazaba bajonjowe bazafashwa ku buntu.

- Advertisement -

Ati “Nyuma yo kubona impano ni umwanya tuzafata wo gutangira kuzitoza zigakura, mwabonye ko zamaze kugaragara igisigaye ni ukuzitoza zigakura zikaba abanyamwuga. Ubu turi gukorana n’ababyeyi babo n’abarimu kugira ngo icyo gikorwa gikomeze kugenda neza, abarimu bari guhugurwa kugira ngo badufashe gutoranya izo mpano. Mu gihe gito tuzabubakira Academy muri Kagogo i Burera bazarererwamo nta kiguzi kugira ngo duteze imbere umupira w’amaguru.”

Umushinga wa  Tony Football Excellency Program watangijwe muri Nzeri 2022, aho mu cyiciro cya mbere hakomeje gushakishwa impano, hakazakurikiraho icyiciro cyo gutoza abana batoranyijwe, ahagiye kubakwa ishuri ry’umupira w’amaguru (Academy) n’ibibuga bigezweho mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, mu gufasha abo bana kuzamura impano zabo bo Mujyi wa Kigali, Burera Musanze, Bugesera na Kayonza inyuze muri RDB, MINEDUC, MINALOC na MINISPOC.

Yanditswe na Jean Claude Bazatsinda