Abanye-Congo baba mu nkambi ya Mahama na bo bigaragambije

Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe bazindukiye mu myigaragambyo bamagana ubwicanyi bavuga ko bukorerwa bene wabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impunzi z’Abanye-Congo mu nkambi ya Mahama bakoze imyigaragambyo

Ni imyigaragambyo bazindukiyemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Ukuboza 2022, aho bavuga ko bashaka kugaragariza Isi ihohoterwa riri gukorerwa Abanye-Congo bene wabo b’abatutsi muri Congo.

Iyi myigaragambyo ikaba yabereye imbere mu nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe, aho bamwe mu Banye-Congo bavuze ko bashaka kwereka amahanga ibiri gukorerwa bene wabo bavuga ikinyarwanda muri Congo, ndetse banasaba leta ya Congo kugira icyo ikora ikabihagarika.

Abitabiriye iyi myigaragambyo bakaba bakoze urugendo bagana ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri iyi nkambi ya Mahama, mu butumwa bagendaga batanga bakaba bavugaga ko barambiwe ihohoterwa rikorerwa bene wabo.

Mu butumwa batanze bakaba bamaganye kandi n’imikoranire ya leta ya Congo n’umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda wa FDLR.

Bagira bati “Twamaganye ubwicanyi buri gukorerwa abatutsi muri Congo, bukorwa na leta ya Congo ifatanyije na FDLR, turabyamaganye, turabyamaganye.”

Kanyeshuri ni umwe mu mpunzi za Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, aganira na RBA yavuze ko bashaka kwereka isi ko bahangayikishije n’ubwicanyi buri gukorerwa bene wabo basigeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Ikibazo nyamukuru nuko twahunze ariko abasigaye bakabura inzira bacamo ngo bahunge, bakomeje gutotezwa, bicwa, bananyagwa ibyabo.

Icyo ni cyo cyaduteye agahinda bituma duhaguruka kugirango dufate uyu mwanya muremure, tuzenguruka, twamagana kugira ngo twumvishe abaduteze amatwi na leta ya kiriya gihugu, batwumve bunamure buriya bwicanyi, abantu bari gupfa bazira akarengane baborohereze.”

- Advertisement -

Kanyeshuri yavuze ko bahisemo kwigaragambya bajya ku cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kugaragariza ikibazo Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’umuryango mpuzamahanga, yashimangiye batazahagarara kumvikanisha ikibazo cy’ubwicanyi bukomeje gukorerwa bene wabo nubwo bitaca mu myigaragambyo.

Abanye-Congo bitabiriye imyigaragambyo bakaba basoje urugendo bakoraga rugana ku cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu nkambi ya Mahama, ahagana saa sita zo kuri aya manywa.

Iyi myigaragambyo y’Abanye-Congo bo mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ikaba ije ikurikira iy’abacumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabye.

Ubwicanyi bukorerwa abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukaba bwarafashe indi ntera, ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano uhanganyemo na leta ya Congo, ibintu byatumye benshi bava mu byabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, ari nako imitungo yabo isahurwa, inka zabo zigatemwa.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko butazahwema kurebera abanye-Congo bene wabo bakorerwa ihohoterwa n’imitwe irimo  FDLR, Mai Mai n’indi ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi ya Kigeme zakoze imyigaragambyo

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW