Abayobozi basabwe gukemura ibibazo by’abaturage badategereje Perezida

Amajyaruguru:  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru gukora ibishoboka bagakemura bimwe mu bibazo ugisa abaturage babyiganira gutura Umukuru w’Igihugu mu ngendo zitandukanye akora.

Minisitiri Musabyimana aganira n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajayaruguru

Mu nama yahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ubuyobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru burimo, inzego bwite za Leta kuva ku ntara kugeza ku mirenge, abayobozi bw’amadini n’amatorero, inzego z’umutekano, abahagarariye abikorera n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere, yabasabye gufatanya no gukemura ibibazo by’abaturage bakibyiganira ku mirongo bajya gutura Umukuru w’igihugu ibibazo biba bitarakemuwe.

Minisitiri Musabyimana, yagize ati “Mbere gato y’uko nza muri izi nshingano nagize amahirwe yo kujya mu ngendo Perezida wa Republika yakoreraga mu Majyepfo, no mu Burengerazuba. Ababibonye kuri televisiyo hari ikibazo cyahagaragaye twese kidukoraho n’abatarabaga muri ‘Local Govornement’ (inzego z’ibanze).

Ni ikibazo cy’imirongo y’abaturage bajya kubaza ibibazo byabuze gikemurwa nk’aho tudahari. Iki ni ikibazo nifuza ko rwose bayobozi turi kumwe, yaba umuyobozi muri leta, mu bikorera, uw’umuryango utari uwa leta cyangwa idini, ngira ngo dufatanye iriya mirongo tuyigabanye kandi uburyo burahari tugomba kubyumva.”

Minisitiri Musabyimana Jean Claude yabwiye abo bayobozi ko kuba abaturage babaza Umukuru w’Igihugu cyangwa bakamuganiza nta kibazo abibonamo ariko kuba hari ibibazo bakimubaza kandi byarakwiye kuba byarakemuwe n’abayobozi begereye abo baturage bidakwiye abasaba kwisubiraho bagakora neza inshingano zabo ndetse bakanoza n’imikoranire.

Inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Mu bindi bibazo bikigaragazwa n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru birimo n’iby’ingurane z’imitungo z’abaturage iba yarangijwe cyangwa ikifashishwa mu bikorwa byo kongera ibikorwa remezo ariko bo bagatinda guhabwa ingurane cyangwa bagahabwa nke hatirengagijwe n’abayibura. Minisitiri Musabyimana yanenze abayobozi bakigira uburangare bikambika icyasha Leta kandi itarabuze amafaranga y’ingurane.

Yagize ati “Expropriation ubwayo ntiyakwiye kuba ikibazo, hari abo usanga bavuga ngo amafaranga yabuze, ariko muri bike nzi ntabwo leta y’u Rwanda yigeze ibura amafaranga y’abaturage, nta na rimwe! Ntabwo Leta ifite miliyari magana yabura miliyari 6 zo guha ingurane abaturage.”

Ati “Ahubwo usanga ikibazo kiri ku mikorere yacu mibi, usanga abyinshi tutazi ko bihari cyangwa tudakorana n’abagomba kubikemura. Biteye isoni rwose kubona umuturage utishoboye umutwariye umutungo akamara umwaka atishyuwe. Ntabwo bikwiye umuyobozi, ntabwo bikwiye Leta yacu kandi dufatanyije nziko byakemuka tugahuza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri uwo mwanya Gatabazi Jean Marie Vianney na we wari wamusimbuye ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu gihe cyashize.

- Advertisement -

Musabyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kuva mu 2018,  yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda aho guhera mu 2017-2018 yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).

Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru hagati ya 2015 na 2016.

Musabyimana hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude