Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye amabuye, ku muhanda Bumbogo – Kimironko, yakoze impanuka ikomeye, ihitana ubuzima bw’umuntu umwe abandi 10 barakomereka.
Umunyamakuru Turatsinze Jean Paul wa RBA, wageze ahabereye impanuka, yavuze ko iriya modoka yari itwaye amabuye, yamanukaga iva Bumbogo, itaragera ahazwi nko kwa Nayinzira, icika feri, igonga iduka ryari rifunguye, rirasenyuka.
Amafoto agaragaza ko imodoka yangiritse cyane, ndetse hamenyekanye ko umuntu umwe yahasize ubuzima abanda 10 barakomereka.
Umwe mu baturage babonye impanuka yabwiye RBA ko bakeka ko abapfuye ari benshi.
Ati “Nari mpagaze ku muhanda ujya i Masizi, mbona imodka iramanutse, yari imeze nkaho yacitse feri, igeze kwa Nayinzira ihita igonga amaduka.”
Uyu yavuze ko uwo babonye yapfuye yari imbere mu modoka.
Undi yavuze ko imodoka yamuhingutseho, abona igonze indi modoka, ajya kureba asanga yakoze impanuka ikomeye.
UMUSEKE.RW