M23 ikomeje gushyiraho ubuyobozi bushya mu duce igenzura

Kuri uyu wa gatatu, tariki 21 Ukuboza 2022 inyeshyamba za M23 zashyizeho abayobozi b’ibanze mu gace ka Rubare muri Gurupema ya Gisigari ho muri Teriwari ya Rutshuru.

Ubuyobozi bwa M23 bukomeje gushyiraho abayobozi bashya aho yigaruriye

Mu duce tugenzurwa na M23 hakomeje gushyirwaho ubuyobozi na komite zishinzwe kugenzura amahoro no gucyemura ibibazo hagati mu baturage.

Muri Rubare uyu mutwe washyizeho umuyobozi w’umujyi, umwungirije, umunyamabanga, ushinzwe isuku n’isukura ndetse n’umuyobozi w’umuco gakondo.

Mu Mijyi minini nka Kiwanja, M23 naho yashyizeho komite z’amahoro n’iterambere ryaho.

Izi komite zifatwa nk’inkiko z’ibanze kandi zifite inshingano zo gukemura amakimbirane ashingiye ku mibereho mu gihe ibijyanye n’umutekano bigenzurwa na M23.

Ibi niko bikorwa mu bice bitandukanye uyu mutwe wigaruriye birimo Umujyi wa Bunagana aho unagenzura umupaka uhuza RD Congo na Uganda ukaba ari nawo wishyuza amahooro.

Byitezwe ko M23 n’abaturage bo muduce tumwe na tumwe igenzura bazasoza umwaka mu busabane budasanzwe aho hari gukusanywa imisanzu yo kugura ibiribwa n’ibinyobwa bizakoreshwa muri ibyo birori.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW