“Naba ntwite cyangwa ntatwite bitwaye iki?”, Gahongayire asubiza abibaza ku ifoto ye

Ifoto y’umukozi w’Imana, Aline Gahongayire aherutse gushyira kuri Status ye ikomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, UMUSEKE wagiranye ikiganiro kihariye n’uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ntiyaduhakanira cyangwa atwemerere ibyo gutwita kwe.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana ukunzwe mu Rwanda

Mu kiganiro Aline Gahongayire yahaye UMUSEKE yavuze ko, iby’inkuru zanditswe yabibonye, ariko ko nta cyo yabivugaho kindi.

Ati “Mwabonye statut mwandika ibibarimo! None se nkubaze naba ntwite cyangwa ntatwite bitwaye iki? Ni icyaha?”

Igikomeje kwibazwaho kuri iyo foto ni amagambo agira ati “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

UMUSEKE wamubajije icyo aya magambo akomeye ashatse kuvuga, ati “Urabona iriya foto ari iyavuba? Yenda iyo nkuru ni iy’umuzuko w’umwana wange wapfuye, kuko ndi umugore watwise…” 

Tumubajije ku magambo aherekeje iriya foto, Aline Gahongayire ati “Ntabwo njya nandika amagambo yoroheje kuko ntayo ngira, ….”

Umwe mu bavuze ku ifoto ye

 

Byaba ari ugushaka kuvugwa mu itangazamakuru?

Umwe mu bantu bakurikirana amakuru y’umuhanzikazi, Aline Gahongayire, yabwiye UMUSEKE ko bishobora kuba ubutumwa akunzekunyuza kuri Status ze, ari ugushaka “gutwika” (gushaka kuvugwaho cyane).

- Advertisement -

Gusa, yarigaruye avuga ko uyu mukozi w’Imana amaze igihe aca amarenga yo kuba yitegura umwana.

Yagize ati “Ni ugutwika…ndababonye ntabwo mujya mukurikirana Aline, Aline yatangiye kuvuga ibintu byo gutwita kera, atangira kubivuga ntiyari abyizeye, ubu yashyize iriya foto hanze ashobora kuba abyizeye neza, mujye mureba kuri stutus ze! Amaze iminsi ari guca amarenga ko yaba atwite, ko yitegura kwakira umwana!”

Yakomeje agira ati “Mu isezerano afite, Imana yamubwiye ko azabyara impanga, ariko ntabwo nzi niba ari zo atwite!”

Nyamara UMUSEKE wabajije Aline GAHONGAYIRE, impamvu adakura abantu mu rujijo.

Ati “Ubwo icyo mwimajinnye (mwatekereje) ntacyo nahinduraho, ntabwo urwana na imagination! Nimwumva iyo nkuru …ni confusion (urujijo) nyine, mukomeze muba-confusinge (mubashyire mu rujijo).”

Mu bitekerezo byagiye bitangwa ku ifoto ya Aline Gahongayire, ni uko bamwe bavuga ko gutwita ari ibisanzwe, ndetse ko nta we ukwiye gucira urubanza undi ngo yatwise.

Aline Gahongayire yaciye amarenga ko atwite inda y’imvutsi

UMUSEKE.RW