Muri iyi iminsi impanuka zikomeje kuba nyinshi mu muhanda, hamwe ziraterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda, haba abatwara ibinyabiziga, cyangwa abandi bakoresha umuhanda, Polisi y’u Rwanda yabajije abantu batandukanye ibibazo biri mu mategeko aeshwa mu muhanda bamwe ntibayasobanukiwe, ariko buri wese yabyigiraho.
Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatwara ibinyabiziga “Kugerayo Amahoro”, yagiye ibaza abakoresha umuhunda ibibazo bitandukanye, utsinzwe agasobanurirwa igisubizo cy’ukuri, binyuze kuri mugenzi we ukoresha umuhanda ukizi.
Ikibazo cya mbere kiri muri video ngufi kuri Twitter kiragira kiti: Nk’umushoferi iyo ugeze muri rond-point ni nde utambuka mbere?
Umushoferi ahita asubiza ati “Ni umunyamaguru!”
Iki gisubizo si cyo! Kubera iki?
Mugenzi we na we utwara imodoka ahita asubiza ko muri rond-point, habanza gutambuka ibinyabiziga asanze muri rond-point kuko ari byo biba bifite uburenganzira, bwo gutambuka mbere, arabitegereza bikabanza gutambuka, nanjye nkabona kwinjira muri rond-point.
Ikindi kibazo kigira kiti: Nk’umushoferi kunyuranaho bikorerwa mu ruhe ruhande?
Umumotari ati “Kunyuranaho bikorerwa mu ruhande rw’ibiryo!” Iki gisubizo si cyo!
Tyaza ubwenge na #GerayoAmahoro pic.twitter.com/9TC6F04fYM
- Advertisement -
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 20, 2022
Mugenzi we birumvikana we, yasubije ko kunyuranaho bikorerwa mu ruhande rw’ibumoso. Undi mumotari yabajijwe uko kunyuranaho bikorwa, avuga ko abikora yabanje gucana amatara ndangacyerekezo, kandi akabikorera mu ruhande rw’ibumoso. Iki gisubizo cye ni cyo!
Hanyuma ikindi kibazo kirabaza kiti : Nk’umunyamaguru ukoresha ikihe gisate cy’umuhanda? Usubiza ahita abwira Umupolisi ati “Nkoresha ibisate by’umuhanda by’inkengero zegutse, cyangwa no muri zebra-crossing (muri ya mirongo y’umweru n’umukara itambitse mu muhanda), bitewe n’aho ndi kujya cyangwa ndi kugendera.”
Iki gisubizo cye si cyo!
Mugenzi we asubiza ashidikanya, ati “Si ndi umuhanga mu by’imihanda ariko uruhande ngenderamo ni urw’ibumoso.”
Iki gisubizo ni cyo!
Iyo umunyamaguru agendera ku gisate cy’umuhanda cy’ibumoso (mu mategeko agenga imihanda mu Rwanda), cyo gihe aba areba ibinyabiziga bimuturuka imbere, kandi atandukanye n’ibiri mu kundi ku buko k’umuhanda kw’iburyo igihe amanuka cyangwa azamuka.
Gukoresha neza imihanda bireba buri wese, nawe ibyo bisubizo wabyigiraho!
UMUSEKE.RW