Nyanza: Abaturage b’i Gahanda baruhutse kuvoma amazi mabi

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gahanda, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, baracinya umudiho bishimira amazi meza bahawe nyuma y’igihe ntayo bagiraga.

Amazi meza yatanzwe n’umufatanyabikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imihigo ya Perezida Paul Kagame yo kugeza amazi meza ku baturage

Bariya baturage bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2022, n’umufatanyabikorwa witwa Umbrella for Vulnerable.  Gusa kuko nta mazi bagiraga ayo bakoreshaga bayavomaga mu mugezi witwa Ntaruka.

Icyo gihe bahise basaba amazi meza kuko bari bayakeneye cyane.

Umuyobozi wa Umbrella for Vulnerable, Sheikh Saleh HABIMANA avuga ko ibyo bakoze byo kubazanira amazi ari ugushyira mu bikorwa imihigo ya Perezida Paul Kagame ko mu mwaka wa 2024 ahantu hose hazaba hafite amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati “Twe Abanyarwanda kugira ngo iriya mihigo igerweho tugomba kuyigiramo uruhare, dukoze ibyo twatumwe kuko abaturage bakira urumuri (amashanyarazi) basabye amazi, none turayabahaye.”

Abayobozi bagiye gusura aho amazi azajya aturuka

Yavuze ko bashimira Perezida Paul Kagame wabahaye agaciro, bituma aho bakomanze bakingura.

I Gahanda ni mu cyaro, abaho bishimye bacinya umudiho kubera aya amazi babonye.

Mukarukundo Clarisse yabwiye UMUSEKE ati “Twe byaturenze, ibyo tubonye tubikesha ubuyobozi bwiza budahwema kudutekerereza ibyiza ubu tukaba duhawe amazi meza, hehe n’indwara zikomoka ku mwanda.”

Nyiramana Esther nawe ati “Ubu tugiye kujya tunywa amazi meza, ubundi ntibyabagaho twakoreshaga amazi mabi yo mu mugezi wa Ntaruka, ariko ubu turasubijwe tugiye kurangwa n’isuku kubera ubuyobozi bwiza.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kajyambere Patrick avuga ko iyo basuraga abaturage ba Gahanda babagezagaho icyifuzo cy’amazi meza batagiraga, kuko aho bavomaga kuri Ntaruka habaga hari amazi mabi, kandi ari nakure.

Ati “Bafate neza ibi bikorwaremezo baba begerejwe, kuko iyo ugize amahirwe ukabona nk’aya mazi meza uba ugomba kuyafata neza.”

Umudugudu wa Gahanda utuwe n’ingo 237, ukagira abaturage 893,uretse amazi meza bahawe n’umukuru w’umudugudu wabo yubakiwe ibiro azajya akoreramo.

Abaturage bacinyiye umudiho bishimira amazi meza bahawe

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza