Nyanza: Umugore yahamagaye mugenzi we amubwira ko aryamanye n’umugabo we

Mu mudugudu wa Kidaturwa, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza umugore yabyutse ajya kureba umugabo we, nyuma y’uko mugenzi we amubwiye ko  baryamanye mu nzu, ahageze biteza amakimbirane.

Umugore ageze kuri iyi inzu yihimuye ayimena ibirahure

Umunyamakuru wa UMUSEKE yageze kuri iyo nzu ahasanga abagore hanze n’abana bariho bashyira ibikarito mu idirishya ryahozemo ibirahure imiryango y’iyo nzu irangajwe.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko muri ariya masaha, hari saa kumi n’imwe z’igitondo, yumvise induru yihutira gutabara.

Ati “Mpageze nasanze umugore (mukuru) ari kumenagura ibirahure, naho umugabo we aryamye ari kumwe n’undi mugore mu nzu, cyakora uwo mugore (ihabara) yahise abyuka aragenda, maze umugore atangira kurwana n’umugabo we.”

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze zo muri kariya gace avuga ko kugira ngo umugore amenye amakuru y’uko umugabo we aryamanye n’undi mugore mu yindi nzu, ngo byaturutse ku makuru yahawe n’uwo mugore wari uryamanye na we.

Ngirinshuti Jean Pierre umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwesero yabwiye UMUSEKE ati “Uwo mugore wari uryamanye n’uwo mugabo yahamagaye umugore we ngo ngwino urebe umwe wita umugabo wawe n’ubu turaranye, niko kuza amena ibirahure.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwo mugore yamaze igihe afunzwe maze uwo mugabo we babyaranye abana batatu, ahita yinjira uwo mugore bari kumwe mu nzu uyu munsi.

Umugore kandi wagiye kureba umugabo we aho afunguriwe, ngo umugabo yakomeje kumera nk’ufite ingo ebyiri kuko yararaga mu rugo ashaka.

Uriya mugore amaze kumena ibirahure by’inzu, ngo yahise ahamagara Polisi iraza ibatwarana n’umugabo  we, bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza