Perezida Tshisekedi yatangije intambara y’amagambo ku “butegetsi bw’u Rwanda”

Ku wa Gatandatu ubwo Perezida Tshisekedi yahuraga n’urubyiruko ruhagarariye abanda ku rwego rw’Intara, yarubwiye ko Congo ifitanye ikibazo n’ubutegetsi bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame aho kuba Abanyarwanda.

Perezida Tshisekedi yikomye ubutegetsi bw’u Rwanda

Mu magambo atsindagiye Perezida Felix Tshisekedi yikomye Perezida Paul Kagame, avuga ko ari umuntu “wigamba ko azi intambara”.

Yagize ati “Ntimubikore, ntimukange abanyamahanga, kubyerekeye u Rwanda ntacyo bimaze kubona Umunyarwanda nk’umwanzi, ni ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame, nib wo mwanzi wa Congo.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ari abavandimwe b’Abanyekongo.

Ibisa n’amagambo “y’igitutsi”, Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa Congo kuko bakennye, “ndetse ngo bakeneye ubufasha bwa Congo kugira ngo bibohore.”

Ati “Ntaho bihuriye n’ibyo abayobozi babo barimo kubategeka, bityo mwibarebamo abanzi, ahubwo nk’abavandimwe bacu bakeneye ubufatanye natwe, ngo twigobotore, tugobotore Africa abo bayobozi bo mu gihe cya hise, bakoresha uburyo bwo mu myaka ya 1960, 1970, mu gihe muri Africa biyemeje gucecekesha urusaku rw’intwaro, niba mubibuka ni muri 2020, imbunda zari kuba zacecetse muri Africa, Africa ikajya mu bindi.”

Iri jambo ryakomewe amashyi, Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko ibyo bitagezwe kubera abayobozi “nka Perezida Kagame”.

Ati “Yigamba ko azi intambara, arabyishimiye, ndi we nakwihisha, naba mfite isoni, zo kwemera gutanga urupfu no gutera ibwoba, biteye isoni, ndetse ni ibya “Shitani”, ntabwo tuzarya uwo mugati, twe umugati turya ni uw’urukundo.”

Amagambo ya Perezida Felix Tshisekedi ashobora gusubiza inyuma umubano wangiritse hagati ya Congo n’u Rwanda, aho ibihugu byombi bishinjanya, kimwe gufasha imitwe irwanya ikindi.

- Advertisement -

Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, naho u Rwanda rukayishinja gufatanga ku rugamba na FDLR, no gukorera ibikorwa bibi n’amagambo y’urwango ku Banyecongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’Abanyarwanda babayo.

Ntabwo turi Abajura – Kagame avuga ku byo kwiba umutungo wa Congo

 

U Rwanda rushyize imbere amahoro…..

Mu ijambo yavuze arahiza ba Minisitiri bashya muri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abavuga ko “bataburizamo kuba bateza intambara u Rwanda”, ndetse bakabivuga mu binyamakuru mpuzamahanga bizwi nka TV5, na France 24.

Ati “Ubwo navuganaga n’uyu muntu ukunda kuvuga biriya, namubwiye ko turambiwe intambara, dukweye kuba hamwe, tugakorana, tukubaka amahoro hagati y’ibihugu byacu kubera ko niba ushaka umuntu uzi iby’intambara, uzaze umbaze, hari icyo nyiziho, kandi nzi ububi bwayo, kubera iyo mpamvu nzi uburyo nta kintu cyiza wagira kiruta amahoro.”

Noel Kambanda umwe mu bakoresha Twitter yasesenguye ijambo rya Perezida Tshisekedi nk’uwavuze ko “yakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda”.

UMUSEKE.RW