Ruhango: Umukobwa arakekwaho kwica uruhinja yari yibyaje

Umukobwa witwa Maniraguha arashinjwa guhamba umwana we  mu rutoke ari muzima.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye UMUSEKE ko ibyo uyu mukobwa ashinjwa yabikoze ahagana saa saba zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 06/12/2022 mu rugo  iwabo.

Mutabazi yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturage bamaze gusuzuma ko uyu mukobwa atagitwite.

Ati: “Bamugenzuye basanga inda yari atwite ntayo agifite, batangira kubibwira abajyanama b’ubuzima.”

Gitifu yavuze ko babamenyesheje bihutira kujyayo, bahageze basanga ibyo abaturage bavuze ari ukuri.

Yavuze ko inzego z’ubugenzacyaha bari kumwe zamubajije aremera, abereka aho yamuhambye bamukuramo.

Ati: “Basanze uyu mwana yishe ari umuhungu, ubu umurambo we wajyanywe mu Bitaro i Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Maniraguha Claudine afungiye kuri sitasiyo ya RIB Byimana mu gihe iperereza rikomeje.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

- Advertisement -