Rusizi: Padiri Kajyibwami Modeste yitabye Imana

Umupadiri witwa Kajyibwami Modeste yitabye Imana, Inkuru y’urupfu rw’uyu mupadiri yamenyekanye kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 ukuboza 2022, mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Diyosezi Gatulika  ya Cyangugu rivuga ko yaguye mu bitaro bya Mibirizi azize uburwayi.
Padiri Kajyibwami Modeste yitabye Imana

Iri tangazo rivuga ko imihango yo kumushyingura izaba ku itariki ya 21 ukuboza uyu 2022.

Urupfu rw’uyu mupadiri rubayeho mugihe hatarashira amezi abiri muri iyi Diyosezi Padiri Sindarihora Antoine  yitabye Imana ku itariki ya 29 Ukwakira 2022 azize uburwayi.

Icyo gihe hari hashize ibyumweru bibiri umupadiri witwa Berchair Iyakaremye yitabye Imana ku itariki 13 Ukwakira 2022 na we azize uburwayi.

Muri uyu mwaka 2022 mu mezi abiri gusa iyi Diyoseze  ibuze abapadiri batatu bitabye Imana bazize uburwayi.

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi