U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyoni 319 z’amadolari

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
U Rwanda ni cyo gihugu kibonye inkunga bwa mbere binyuze muri buriya buryo bwitwa, Resilience and Sustainability Facility, RSF

Inama nyobozi y’Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF) yemeje inguzanyo ya miliyoni 319 z’amadolari azagabwa u Rwanda mu buryo bushya bwo gushyigikira politiki z’ibihugu bikennye, n’ibifite ubukunu bwo hagati, bwiswe (Resilience and Sustainability Facility, RSF), n’ubundi bwitwa (Policy Coordination Instrument, PCI).

U Rwanda ni cyo gihugu kibonye inkunga bwa mbere binyuze muri buriya buryo bwitwa, Resilience and Sustainability Facility, RSF

Aya mafaranga yemejwe ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza, 2022 aratuma u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere ku Isi gitewe inkunga muri ubu buryo bwo gufasha buvuguruye.

Iyi nguzanyo itanzwe muri buriya buryo bwo gufasha ibihugu bwiswe, RSF azafasha igihugu muri gahunda zacyo zo gushyiraho politi n’ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (climate change), no kuzamura urwego rw’ubukungu.

Aya mafaranga atanzwe mu buryo bwa IMF bwo gufasha ibihugu bwiswe RSF, azafasha u Rwanda gukora igenamigambi rijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe rinyuze mu mucyo, kurishyira mu bikorwa no gutanga raporo, ndetse no gukurikirana izindi nkunga zose zijyanye na gahunda zo guhanga n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nguzanyo ndetse izafasha u Rwanda kubaka ibikorwa birengera ibidukikije ahantu hahurira abantu benshi, kuzamura abasora, kugabanya ibihombo mu rwego rw’imari, ndetse no korohereza igihugu mu myenda kigenda gifata, akanafasha mu buryo bwo kugenda rwishyura.

Ku wa Mbere kandi iriya nama nyobozi ya IMF yemeje uburyo ariya mafaranga azatangwamo mu gihe cy’amezi 36 (ni ukuvuga imyaka itatu), ubwo buryo bukaba bwitwa Policy Coordination Instrument (PCI), hakazagenda harebwa ko u Rwanda rwubahirije intego rwihaye mu bijyanye no kuvugurura ubukungu nk’uko rwabyiyemeje muri iriya gahunda ya RSF.

Sam Rubulika ukora muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, yabwiye UMUSEKE ko aya mafaranga ari inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu iba iri hasi cyane.

UMUSEKE.RW