Uko imirwano mishya yagenze hagati ya M23 n’ingabo za Congo

Ni imirwano mishya yatangijwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abo bifatanyije ku isonga barimo FDLR, imirwano yasize FARDC yigambye kwirukana umutwe wa M23 mu duce tune muri Gurupema ya Bishusha.


Ibitero bishya bya FARDC nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi muri Teritwari ya Rutshuru byatangiye ku wa gatanu tariki 16 Ukuboza 2022.

Byatangijwe n’imvura y’ibisasu biremereye bya FARDC byasutswe ahitwa i Rusekera na Mudugudu muri Gurupema ya Tongo aho umutwe wa M23 umaze igihe ugenzura.

Ni ibisasu byarasirwaga kure mu rwego rwo kwirinda ko ingabo za Leta zisakirana imbonankubone n’abarwanyi ba M23.

Mbere gato igisirikare cya Congo cyari cyasabye abaturage, by’umwihariko abo mu nkengero z’Umujyi wa Goma kudakangwa n’ibisasu biremereye, itangazo ryavugaga ko ari imyitozo bagiyemo.

Ku wa gatandatu ingabo za Leta n’abo bifatanyije bagerageje gusatira ibirindiro bya M23 i Rusekera basubizwa inyuma, amakuru ataremezwa n’impande zose avuga ko hari abafatiwe ku rugamba.

Ibi bitero bishya bya FARDC, FDLR, Mai-Mai n’indi mitwe byari bifite ubukana aho imirwano itoroshye yabaye kandi muri Gurupema ya Binza, umutwe wa M23 warwanye umuhenerezo na FDLR mu Burasirazuba bwa Rutshuru.

Kuva i saa mbili zo ku Cyumweru ingabo za Leta zagerageje kwirukana M23 muri Gurupema ya Bishusha mu mirwano itoroshye.

Amakuru avuga ko iyi mirwano yasize umutwe wa M23 wirukanwe mu duce tune wari warigaruriye muri Gurupema ya Bishusha.

- Advertisement -

Ni mu gihe kandi urusaku rw’imbunda ziremereye kuva ku munsi w’ejo rwumvikanye mu duce twa Chumba na Swagara muri Gurupema ya Bishusha mu birometero 20 uvuye i Kitshanga.

Ni ibitero byasize abaturage benshi bavuye mu byabo bahungira mu bice bigenzurwa na M23 aho bizeye umutekano.

M23 ntiremeza ko yambuwe turiya duce gusa ivuga ko Guverinoma idashaka amahoro kandi ko yirengagije amasezerano baherutse kugirana i Kibumba.

Ku wa 16 Ukuboza 2022, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko ibitero by’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije ari ikimenyetso cy’uko guverinoma yiyemeje guhangana n’uyu mutwe, bikaba binyuranyije n’ibiteganywa n’imyanzuro ya Luanda.

Uyu mutwe wazengereje ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi uvuga ko utazifata mapfubyi mu gihe abaturage bicwa n’ingabo za Leta n’imitwe bifatanyije ku isonga FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW