Abagore 626 bari bafungiye i Muhanga bimuriwe i Nyamagabe 

Abagore 626  agorororerwaga muri Gereza ya Muhanga bimuriwe mu igororero ry’iNyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Imodoka zisohoka mu igororero rya Muhanga zerekeza iNyamagabe
Igikorwa cyo kwimura abagore 626 babarizwaga mu igororero rya Muhanga, cyatangiye kuri iki Cyumweru taliki ya 15 Mutarama 2023.

Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred yabwiye UMUSEKE ko inyubako yagenwe kugororerwamo abagore i Nyamagabe yuzuye ko icyari gisigaye ari ukuhimurira abagore bari mu igororero i Muhanga.

Gasana yavuze ko ibi bigamije kugabanya ubucucike bwavugwaga mu Igororero rya Muhanga.

Ati “Igororero rya Nyamagabe rifite ubushobozi bwo kwakira abagore barenga 2000 twafashe icyemezo cyo kubashyira i Nyamagabe bose kugira ngo ubucucike bugabanuke.”

Minisitiri Gasana avuga ko inyubako 1 y’Igororero rya Nyamagabe ishobora kwakira abarenga 1000 indi ikakira 1000.

Gusa yavuze ko iyi mibare 626 y’abagororerwaga i Muhanga ari ‘iyo yahawe mu minsi 5 ishize ko ishobora kuba imaze kwiyongera cyangwa yaragabanutse.

Igororero rya Nyamagabe kuri ubu ririmo abagore 1840 , Minisitiri Gasana avuga ko ritazarenza 2472.

Aba bagore 626 barimurwa mu gihe cy’iminsi 2 uhereye  kuri iki Cyumweru.

Abagore bimuriwe i Nyamagabe barimo abakatiwe n’Inkiko n’abandi batarakatirwa bategereje guhabwa Ubutabera.

- Advertisement -
Iki gikorwa cyo kwimura abagore kizasoza ejo kuwa mbere
MUHIZI  ELISÉE / UMUSEKE.RW