Abanyarwanda bahawe umukino wo mu matsinda ya CAF

Umusifuzi mpuzamahanga, Uwikunda Samuel na bagenzi be batatu, bahawe gusifura umukino wo mu matsinda ya CAF Champions League.

Uwikunda Samuel [uri hagati] ari mu Banyarwanda bane bazasifura umukino wo mu matsinda ya CAF
Uko iminsi yicuma, ni ko abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bakomeza kugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga rwa FIFA na CAF nk’urwego ruyobora umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.

Kuri iyi nshuro, Uwikunda Samuel uri gusifura imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kiri kubera muri Algérie na Mutuyimana Dieudonné bari kumwe, bahawe umukino wa Coton Sport FC yo muri Cameroun na Mamelodi Sundowns FC yo muri Afurika y’Epfo.

Abandi bazafatanya na bo, ni Karangwa Justin uzaba ari umwungiriza wa Kabiri na Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Uyu mukino uzakinwa tariki 17 Gashyantare kuri Stade ya Garoua-Omnisports Roumde Ad.

Si ubwa mbere Abanyarwanda baba basifuye imikino yo mu matsinda ya CAF Champions League, kuko Munyemana Hudu uzwi nka Nzenze na Kagabo Issa bigeze kuyisifura ubwo bari bakiri muri uyu mwuga.

UMUSEKE.RW